Min. w’Intebe, Dr. Ngirente yakiriye indahiro z’abashinjacyaha babiri anabaha impanuro
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yakiriye indahiro z’abashinjacyaha babiri bo ku Rwego rw’Ibanze, abaha impanuro ndetse anabifuriza imirimo myiza. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Ukwakira 2018, nibwo Min. w’Intebe yakiriye indahiro ya Madamu Mukarusagara Janvière n’iya Madamu Uwitonze Clarisse nk’abashinjacyaha bo ku rwego rw’ibanze, abasaba gusigasira icyizere bagiriwe n’umukuru w’igihugu, Inama y’Abaminisitiri ndetse […]
Rubavu: Ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku iyimurwa ry’isoko rya Mbugangali
Bamwe mu bakorera mu isoko rya Mbugangali mu Karere ka Rubavu barasaba ko iri soko ritakwimurwa bagakomeza kurihahiramo. Ibi babishingira ku kuba ubuyobozi bw’Akarere buherutse kubibamenyesha ariko ku bwabo bakavuga ko batiyumvisha uko barikurwamo bararihawe n’umukuru w’igihugu. Kuba isoko rya Mbugangali bamwe mu barikoreramo bavuga ko barihawe n’umukuru w’igihugu no kuba aribo ubwabo bagize uruhare […]
Njye na Messi nitwe dukwiriye kuba ku rwego turiho- Cristiano Ronaldo
Umukinnyi wa Juventus, Cristiano Ronaldo avuga ko we n’umukinnyi wa Barcelona, Lionel Messi ari bo bakinnyi b’ibihangange bariho ku isi kandi ko bakwiriye kuba bari ku rwego bariho ubu. Aganira na France Football Cristiano yagize ati” Ni bahe bakinnyi beza bigeze kubaho muri iyi myaka 10 ishize? Wababarira ku ntoki, ni abantu babiri. Ni Lionel […]
Inyeshyamba za FDLR zongeye kuvugwa ku butaka bw’u Burundi
Imirongo y’abasirikare, Imbonerakure ndetse n’abandi bavuga Ikinyarwanda bicyekwa ko ari abarwanyi ba FDLR, bose bari bambaye imyenda y’igisirikare cy’u Burundi, bagaragaye mu gace ka Gasenyi, Komini Buganda, mu Ntara ya Cibitoke, mu gace k’Uburengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Burundi, berekeza muri Congo. Ahagana saa moya z’ijoro zo ku wa Kabiri tariki ya 30 Ukwakira 2018, nibwo aba […]
Rwatubyaye Abdul yashyiriweho akayabo na Yanga Africans yifuza kumugura
Yanga Africans ikipe yo mu gihugu cya Tanzaniya yatangaje ko yiteguye gutanga miliyoni 90 z’amashilingi akoreshwa muri iki gihugu bagura myugariro w’ikipe ya Rayon Sports Rwatubyaye Abdul ubwo igura n’igurisha rizaba rifunguye muri Tanzaniya. Rwatubyaye usigaje umwaka umwe muri Rayon Sports bivugwa ko Yanga Africans yamaze kuyumvikanaho na Rayon Sports ikazishyirwa ibihumbi 40 by’amadorari, ubu […]
Perezida Museveni agiye gusezerera abajenerali 17 kuva yafata ubutegetsi
Perezida wa Uganda akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo, Yoweri Kaguta Museveni ku nshuro ya mbere muri Nyakanga, 2019 azasezerera abasirikare bo ku rwego rwa jenerali 17 kuva yajya ku butegetsi mu 1986. Muri aba basirikare harimo uwahoze ari Umuhuzabikorwa w’inzego z’ubutasi za Uganda, Gen. David Sejusa bamaze igihe batarebana neza kugeza ubwo ahunze igihugu akajya mu […]
Ubushobozi bujyanye n’igihe, intwaro RIB ikeneye
Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB), Col. Ruhunga Jeannot avuga ko ubushobozi bujyanye n’igihe ariyo ntwaro ya mbere uru rwego rukeneye kugira ngo rurushe imbaraga abakora ibyaha bifashishije ikoranabuhanga n’ayandi mayeri ahambaye. Ni ibyatangajwe mu nama nyunguranabitecyerezo ku kwemeza igenamigambi “Strategic Plan” ya RIB izagenderaho mu gihe cy’imyaka itandatu, kuva 2018 […]
Kanye West agiye kugaruka muri Uganda nyuma yo gutera umugongo U Rwanda
Minisitiri w’Ubukerarugendo mu gihugu cya Uganda, Godfrey Kiwanda Suubi atangaza ko Umuraperi Kanye Ye azagaruka mu gihugu cye muri Mutarama 2019 mu rwego rw’icyo uyu muyobozi yise akazi k’ubukerarugendo. Amakuru aturuka mu bantu ba hafi muri Minisiteri y’Ubukerarugendo muri iki gihugu avuga ko uyu muhanzi azaba aje mu rwego rwo kugirwa ambasaderi w’ubukerarugendo bwa Uganda […]
Nyamasheke: Abasoroma icyayi bahangayikishijwe n'ubuzima bw’abana babo bajyana mu kazi
Abagore batunzwe no gusoroma icyayi muri koperative y’abahinzi b’icyayi ya COOPTHE Mwaga-Gisakura, mu karere ka Nyamasheke, bafite abana bonka, bavuga ko bahangayikishijwe n’imibereho yabo kuko usanga babasoromana icyayi. Bavuga ko babura aho babashyira, banabashyira hasi ntibizere umutekano wabo bakabaho mu buzima bubi cyane, bagasaba ubuyobozi bw’iyi koperative n’ubw’amahuriro y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda kubakemurira iki kibazo. […]
Inzara iraca ibintu mu Karere ka Burera kubera ibirayi
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rugarama na Kagogo mu karere ka Burera bavuga ko baretse guhinga igihingwa cy’ibirayi bitewe n’uburyo imbuto yabahenze bityo ubu inzara ikaba imeze nabi kuri benshi. Bamwe mu baturage baganiriye na Radiyo Ijwi rya Amerika kuwa Mbere w’iki cyumweru bavuga ko ibura ry’imbuto y’ibirayi ryatewe n’uburyo ibirayi byigeze kwera […]
Umugabo wikatishije amatwi n’amazuru arateganya no kwikuzaho igitsina
Erick Hincapie Ramirez uzwi ku izina rya Kalaca Skull atangaza ko nyuma yo kwikatisha amatwi n’amazuru akabona ari byiza, ko agiye no kwikatisha igitsina. Uyu mugabo, yikatishije ibi bice bye bibiri by’umubiri, yishyizeho ibishushanyo mu maso n’ahandi ku mubiri we, abamubona bamugirira ubwoba kuko isura ye iteye ubwoba. Akomoka mu mujyi wa Cartago, muri Colombia. […]
Muhanga: Uwishe umwana we amukase ijosi yasabiwe gufungwa burundu
Ubushinjacyaha bwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu umugore witwa Mukashyaka Clenia ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana yibyariye w’umuhungu wari ufite imyaka icyenda n’amezi n’amezi abiri. Iki cyaha giteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange . Urukiko ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije dosiye iregwamo uyu mugore Mukashyaka, […]
Kisangani: Abahoze ari abarwanyi ba FDLR baricira isazi mu maso
Abahoze ari abarwanyi b’inyeshyamba za FDLR, bashyize intwaro hasi bakaba bacumbikiwe mu nkambi by’agateganyi i Kisangani baricwa n’inzara mu gihe basabwa gutaha iwabo mu Rwanda. Mu mwaka wa 2014, nibwo aba barwanyi bemeye gushyira intwaro hasi, bacumbikirwa mu nkambi ya Bahuma iri i Kisangani mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Intego yari iyo […]