Min. w’Intebe, Dr. Ngirente yakiriye indahiro z’abashinjacyaha babiri anabaha impanuro

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yakiriye indahiro z’abashinjacyaha babiri bo ku Rwego rw’Ibanze, abaha impanuro ndetse anabifuriza imirimo myiza.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Ukwakira 2018, nibwo Min. w’Intebe yakiriye indahiro ya Madamu Mukarusagara Janvière n’iya Madamu Uwitonze Clarisse nk’abashinjacyaha bo ku rwego rw’ibanze, abasaba gusigasira icyizere bagiriwe n’umukuru w’igihugu, Inama y’Abaminisitiri ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Yagize ati “Ndagira ngo mbibutse ko icyizere mwagiriwe n’ubuyobozi bukuru bw’Igihugu cyacu, Umuyobozi Mukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame n’Inama y’Abaminisitiri, ari icyizere gikomeye mutagomba kupfusha ubusa kugira ngo mutazakivanwaho”.

Ministiri w’Intebe Dr. Ngirente yibukije abashinjacyaha barahiye indangagaciro z’ingenzi zigomba kuranga umushinjacyaha mwiza: kuba inyangamugayo, kubahiriza amategeko n’uburenganzira bwa Muntu ndetse no kurwanya ruswa n’igisa nayo cyose cyakwangiza isura y’Ubutabera bw’u Rwanda.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba Urwego rw’Ubushinjacyaha kurushaho guha umwihariko amadosiye arebana n’abakekwaho ibyaha bimunga umutungo wa Leta n’uw’zindi nzego zitandukanye ndetse n’abangamira ubusugire bw’umuryango nyarwanda muri rusange.

Ati “Amwe muri aya madosiye ni ay’abakekwaho ibyaha byo kurigisa no kunyereza umutungo wa Leta, uw’amabanki, ibigo by’imari n’Amakoperative, abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge ,amakimbirane yo mu ngo, ibyaha bijyanye no gufata abana ku ngufu no gucuruza abantu n’iby’iyezandonke”.

Min. w’Intebe, yizeje aba abashinjacyaha barahiye ubufatanye n’ubufasha buhoraho bwa Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo bizabafashe kuzuza neza inshingano zabo.

Aba bashinjacyaha bombi barahiriye iyi mirimo bahawe, bemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 11 Nyakanga 2018.

t1 t2 t4

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *