Umugabo wikatishije amatwi n’amazuru arateganya no kwikuzaho igitsina

Sangiza iyi nkuru

Erick Hincapie Ramirez uzwi ku izina rya Kalaca Skull atangaza ko nyuma yo kwikatisha amatwi n’amazuru akabona ari byiza, ko agiye no kwikatisha igitsina.

Uyu mugabo, yikatishije ibi bice bye bibiri by’umubiri, yishyizeho ibishushanyo mu maso n’ahandi ku mubiri we, abamubona bamugirira ubwoba kuko isura ye iteye ubwoba. Akomoka mu mujyi wa Cartago, muri Colombia.

Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko, ngo yatangiye kwikatisha bimwe mu bice bye by’umubiri afite imyaka 12, ubwo nyina yari amaze gupfa, ngo akaba yaratangiye yishushanyisha isura ya nyina mu mugongo.

Ramirez yakaswe amatwi n’amazuru n’inshuti ye ikora ubugeni, ngo akaba yarifuzaga kugira isura imeze nk’iy’agahanga k’umuntu wapfuye. Yagize ati “Twese turi bamwe, nta kibazo niba uri umuhungu, umukobwa, umugabo cyangwa kuba ukuze,twese buri gihe turi bamwe”.

Nk’uko DM ibitangaza, ngo uyu musore ateganya kwikuzaho igitsina kugira ngo ase neza n’igikanka cy’umuntu wapfuye (skeleton). Urupfu rwa nyina rukaba arirwo rusa nkaho rwateye uyu musore guhungabana.

l2

l3 1

lll

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *