Kanye West agiye kugaruka muri Uganda nyuma yo gutera umugongo U Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubukerarugendo mu gihugu cya Uganda, Godfrey Kiwanda Suubi atangaza ko  Umuraperi Kanye Ye azagaruka mu gihugu cye muri Mutarama 2019 mu rwego rw’icyo uyu muyobozi yise akazi k’ubukerarugendo.

Amakuru aturuka mu bantu ba hafi muri Minisiteri y’Ubukerarugendo muri iki gihugu avuga ko uyu muhanzi azaba aje mu rwego rwo kugirwa ambasaderi w’ubukerarugendo bwa Uganda nk’uko Ugblizz ibitangaza.

kanyepresident 1
Kanye West ubwo yahuraga na Perezida Museveni

Uyu muhanzi agiye kuza muri Uganda bwa kabiri nyuma yaho ku nshuro ya mbere ubwo yari muri  hari amahirwe ko yari kuza mu Rwanda kugira ngo atunganye amashusho y’indirimbo ye.

Indi nkuru wasoma:https://bwiza.com/2018/10/26/menya-icyatumye-kanye-west-yanga-kuza-mu-rwanda-akajya-muri-uganda/

Ikinyamakuru Dailymonitor ni cyo cyemeje ko abagize uruhare muri iki gikorwa  bavuga ko Kanye West wari kumwe n’umugore we, Kim Kardashian  n’umwana wabo bashakaga kuza mu Rwanda  ariko abakozi babo bashinzwe iby’imenyekanishabikorwa bakababwira ko mu Rwanda bidahari kuko ngo byari birimo gukoreshwa.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Kanye West yifuzaga ko mu mashusho y’indirimbo yakoraga hagaragaramo amashyamba arimo inyamaswa, amazi ndetse n’abirabura ba nyabo bo muri Afurika.

Ibi birumvikanisha ko ibi byavuzwe haruguru ntabyo yabonye mu Rwanda ko ahubwo yanyuzwe na Uganda mu gihe abenshi basigaye babyinira ku rukoma bitewe n’agafaranga gatubutse yabasigiye.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *