Ubushobozi bujyanye n’igihe, intwaro RIB ikeneye

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB), Col. Ruhunga Jeannot avuga ko ubushobozi bujyanye n’igihe ariyo ntwaro ya mbere uru rwego rukeneye kugira ngo rurushe imbaraga abakora ibyaha bifashishije ikoranabuhanga n’ayandi mayeri ahambaye.

Ni ibyatangajwe mu nama nyunguranabitecyerezo ku kwemeza igenamigambi “Strategic Plan” ya RIB izagenderaho mu gihe cy’imyaka itandatu, kuva 2018 kugeza 2024, yabereye i Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Ukwakira 2018, itangizwa n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Me Uwizeyimana Evode.

Me Evode avuga ko RIB ari urwego rushya rwashyizweho rugamije kuvugurura inzego z’ubutabera, kugira ngo hashyirwe imbaraga mu kongera ireme ry’ubutabera nshinjabyaha, cyane cyane mu kunoza amaperereza nshinjabyaha, hubahirizwa ihame ry’ubunyamwuga n’ uburenganzira bwa Muntu.

Avuga ko ibi bitagerwaho mu gihe iki kigo cyaba kidafite igenamigambi, ati “Ntabwo rero izo nshingano zagerwaho mu gihe ikigo cyaba kidafite igenamigambi rigaragaza icyerekezo cyacyo, hibandwa ku kugaragaza inkingi z’ingenzi igihugu cyacu kigenderaho harimo n’iy’ubutabera bwihuse kandi bunoze”.

Col Ruhunga avuga ko iyi nama ari umwanya wo kwakira izindi nama mbere yo kwemeza iyi “strategic plan” kugira ngo izasohoke ibaha umurongo wo kubonera ibisubizo ibibazo avuga ko bari bafite.

Akomeza avuga ko igenamigambi n’igenabikorwa bibafasha kumenya uko bahagaze ubu, aho bifuza kugera, intege nke bafite n’ibyo avuga ko basabwa kugira ngo bagere ku ntego bifuza. Aha niho ahera avuga ko hakenewe ubushobozi bujyanye n’igihe mu guhangana n’abanyabyaha bafite amayeri akaze.

Ati “Kugera ku ntego zacu bisaba ubushobozi bujyanye n’igihe tugezemo haba mu buryo bw’ibikoresho ndetse n’ubumenyi bw’abakozi kugira ngo tubashe guhangana ndetse tunarushe imbaraga abanyabyaha basigaye bakoresha ikoranabuhanga n’amayeri ahambaye mu gukora ibyaha”.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 10 Kanama yemeje ko Ishami ry’Ubugenzacyaha ryari muri Polisi y’u Rwanda (CID) rihindurirwa izina rikitwa RIB ndetse rikanashyirwa muri Minisiteri y’ubutabera (Minijust).

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Itegeko rishyiraho uru rwego risobanura ko rufite inshingano zo gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga.

Gukora iperereza rigamije gushakisha, guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu, abantu n’imitungo.

Gushaka, gusesengura, gusuzuma no kubika neza amakuru y’ibyavuye mu iperereza ndetse n’ibimenyetso by’ibyaha byakozwe cyangwa byateganywaga gukorwa.

Gushakisha no gufata abenegihugu n’abanyamahanga bakekwaho ibyaha n’abahunze kubera gukora ibyaha hakurikijwe amategeko abigenga.

Gukoresha ubuhanga bw’isesengurabimenyetso bibaye ngombwa, hagamijwe gutanga ubufasha bushingiye ku buhanga mu gukora iperereza ku byaha no gutanga ubundi bufasha bwakenerwa, kurinda umutekano w’abakorewe ibyaha n’uw’abatangabuhamya,…

EVODE
Me Uwizeye Evode ubwo yatangizaga iyi nama

inam

ri

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *