Nyamasheke: Abasoroma icyayi bahangayikishijwe n'ubuzima bw’abana babo bajyana mu kazi

Sangiza iyi nkuru

Abagore batunzwe no gusoroma icyayi muri koperative y’abahinzi b’icyayi ya COOPTHE Mwaga-Gisakura, mu karere ka Nyamasheke,  bafite abana bonka, bavuga ko bahangayikishijwe n’imibereho yabo kuko usanga babasoromana icyayi.

Bavuga ko babura aho babashyira, banabashyira hasi ntibizere umutekano wabo bakabaho mu buzima bubi cyane, bagasaba  ubuyobozi bw’iyi koperative  n’ubw’amahuriro y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda kubakemurira iki kibazo.

Bamwe muri bo nubwo batashakaga  kugaragaza amazina yabo kubera ubwoba bwo kurebwa nabi n’abakoresha babo bikaba byabaviramo no kwirukanwa, bavuze ko  umwana usoromanwa icyayi akiri muto ahura n’ingorane nyinshi zirimo, kwicwa n’inzara, imbeho yo mu cyayi, isuku nke, no kuba bashobora kuhahurira n’impanuka nko kuribwa n’inzoka,…

Umwe muri aba bagore utifije ko amazina ye atangazwa, yagize ati “abana bacu babaho mu buzima buteye agahinda rwose kandi n’abayobozi bacu barabizi. Utangira akazi akaba ararize, imbeho yo mu cyayi yamwishe kuko nta n’ubushobozi bw’imipira y’imbeho twabona, bamwe bagahora barwaye umusonga,… tukifuza  ko abaduhagarariye bakemura iki kibazo abana bacu bakabaho mu buzima bubereye ikiremwa muntu.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Umuyobozi w’impuzamahuriro  y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda, Karamaga Franà§ois, avuga  ko iki kibazo ugisanga hose mu makoperative y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda, ariko nk’abashishikajwe n’imibereho myiza y’umwana, ngo kiri mu nzira zo gukemuka vuba cyane.

Ati’’ kirakemuka vuba cyane kuko Leta yacu yasinye amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bw’umwana kandi umwana tumuha agaciro kuva agisamwa. Kuri aba bana baba bahetswe kandi n’ababyeyi babo tubakeneye mu kazi ngo bibesheho banatange umusaruro basoroma icyayi, twafashe ingamba zo kububakira amarerero’’.

Yakomeje agira ati ’’biri mu Rwanda hose, turi kubaka amazu y’abasoromyi ku ruhande tugashyiraho ayo marerero, aho abafite abana bato bazajya bagira aho babasiga tukagira abakozi duhemba babitaho mu buryo bwose bubereye umwana,  burimo isuku no kumugaburira neza nta kindi umubyeyi asabwe, bikazatuma umwana agira ubuzima bwiza na nyina agatanga umusaruro akeneweho.’’

Umuyobozi wa COOPTHE Mwaga-Gisakura, Ngirinshuti Callixte, yavuze ko ku bufatanye n’umushinga uterwa inkunga na UNICEF, bamaze kubakirwa inzu igiye kwakira aba bana mu kwezi gutaha, igiye kuzura itwaye miliyoni 25 hamwe n’ibikoresho bizakenerwa n’aba bana kuri site ya Mwaga.

j
Uyu mugore avuga ko adashobora kubona umusaruro mu gihe akora akanonkereza umwana muri iki cyayi
Karamaga Franà§ois uyobora impuzamahuriro yabahinzi bicyayi mu Rwanda avuga ko ikibazo cyabana bazanwa mu cyayi bahetswe na ba nyina kigiye gukemuka burundu.
Karamaga Franà§ois uyobora impuzamahuriro y’abahinzi b’icyayi mu Rwanda avuga ko ikibazo cy’abana bazanwa mu cyayi bahetswe na ba nyina kigiye gukemuka

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *