Umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko kuva yavuka atari yarigeze atunga ikarita y’ubwishingizi bw’ubuzima.
Ibi Diamond Platnumz yabitangaje Kuwa 31 Ukwakira 2018 uwo Kompanyi ya Resolution yamushyikirizwaga amakarita y’ubwishingizi bwe n’ubw’abana be, Tyffah, Nillan na Dylan.
Mu kiganiro na Bongo TV, Diamond avuga ko we n’ubwo ari bwo buzima yakuriyemo, yafashe icyemezo cyo gutangira kwishyura ubwishingizi mu rwego rwo kugabanya ingano y’amafaranga yatakazaga yivuza we n’umuryango we.

Ati” Iyi kompanyi yaranyigishije mbona ni ngombwa kontangira kwishyura ubwishingizi. Urabona nkanjye ndi umuhanzi nshobora no gukora impanuka ndi no ku rubyiniro ( stage).”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Umuyobozi Mukuru wa Resolution, Marryane Mugo yatangaje ko Diamond n’abana be ubu bemerewe kuvurirwa mu mavuriro menshi mu gihugu cya Tanzaniya kandi ko bashobora kuvurirwa mu bihugu byo hanze birimo Ubuhinde na Turukiya.


