Perezida w’U Rwanda, Paul Kagame yasabye abayobozi bo ku mugabane w’Afurika gushyira imbaraga mu bufatanye kugira ngo urusobe rw’ibinyabuzima rubungwabungwe uko bikwiriye.
Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2018 ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama nyafurika ku bijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Yagize ati” Nubwo dukomeje gukora cyane duharanira ukwishyira ukizana ku bantu n’ibyabo muri Afurika, urusobe rw’ibinyabuzima ku Mugabane wacu ntirugira umupaka. Kugira ngo turubungabunge neza, ni ngombwa ko habaho ubufatanye bw’ibihugu mu turere.”
Perezida Kagame yibukije abitabiriye iyi nama ko kubungabunga umutekano w’ibinyabuzima ari inshingano za buri wese kuko ari ingingo y’ibanze mu cyerekezo dufite cy’iterambere mu bukungu n’imibereho myiza.
Ati” Kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ni ibya buri wese. Cyane cyane mu bihugu nk’u Rwanda aho abaturage benshi ari abahinzi ndetse Ubukerarugendo bukaba butwinjiriza amadovize menshi.”
Umukuru w’igihugu yavuze ko U Rwanda rumaze imyaka 25 rushyize imbere ibijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bitewe n’ingaruka mbi zagiye zirwibasira.
Ati” Nk’abaturage ubwabo, urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda rwahuye n’ingaruka z’ibyabaye mu gihugu ari ibyatewe n’abantu ubwabo n’ibindi. Kurinda urusobe rw’ibinyabuzima ni imwe mu ngingo twibanzeho muri gahunda ya Leta muri iyi myaka 25 ishije.
Perezida Kagame yashimangiye ko ari inshingano z’abayobozi gufata iya mbere mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ku Mugabane wa Afurika cyane ko ngo abaturage biteguye gusangira inyungu zituruka mu kubungabunga urwo rusobe.


