Jacques Djori umwe mu bayobozi bakuru b’ishyaka MLC , aravuga ko ukuri ku rubanza rw’umuyobozi mukuru w’umutwe wa MLC (Mouvement pour la Libération du Congo) Jean Pierre Bemba kugomba kurara gushyizwe ahagaragara akajya hanze.
Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha CPI kuri uyu wa mbere tariki ya 21/03/2016, rurashyira ahagaragara ukuri kose kw’ibyavugiwe mu rubanza rwa senateur w’umukongoman Jean Pierre Bemba Gombo umaze imyaka 8 akurikiranyweho ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu byakozwe n’ingabo yari ayoboye za MLC. Uyu mutwe wa gisirikare waje guhindukamo ishyaka rya Politiki hagati ya 2002 na 2003 i Bangui muri Centrefrique.

Avugana na Radio Okapi ku mugoroba w’ejo ku cyumweru,Jacques Djori yagize ati « Turakeka ko ukuri kuza kujya ahabona. Ni ukuri k’ubutabera ntabwo ari ukuri kwa politiki. »
Jean Pierre Bemba ibyaha byose aregwa yari yarabihakanye avuga ibyo bamushinja byose ari ibinyoma.
Jacques Djoli avuga ko président wa MLC atagomba gukurikiranwa kuko atari afite ububasha ku ngabo yari ayoboye mu gihe zari ziri muri Centrefrique.
Ati « Twabivuze kenshi ko Perezida Bemba atari afite ubushobozi kuri izi ngabo zari muri Centrefrique mu buryo bunyuranye n’amategeko. »
Ishyaka MLC riviga ko ryigezeyo ko umukuru waryo ashobora kurekurwa kandi ibi bigasa naho bishimangirwa n’urukiko rwa La Haye mu gihe hatabayeho ubujurire.
Uyu mutegetsi wa MLC avuga ko ubutabera bwo yabubonye igitegerejwe ari imikorere y’ubutabera ishyira mu bikorwa.
Jean Pierre Bemba yafunzwe ku itariki ya 24 Gicurasi 2008 i Bruxelles mu Bubiligi biturutse kuri mandat d’arret yari yatanzwe na CPI. Abategetsi ba b’u Bubiligi bashyikirije CPI Jean-Pierre Bemba ku itariki ya 22 Ugushyingo 2010. Kuri uyu munsi nibwo ubutabera bwa CPI bugomba gushyira akadomo kuri uru rubanza rumaze imyaka 6 ruburanishwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


