Israel yahagaritse umugambi wo kwirukana abimukira

Sangiza iyi nkuru

Isiraheli yahagaritse umugambi wayo wo gucyura ku ngufu abimukira nubwo abasaga ibihumbi 40 bakiri mu gihirahiro bibaza niba bazemererwa uburenganzira bunyuze mu mategeko bwo gutura muri icyo gihugu cyangwa se niba bazabwimwa.

Umwe mu bimukira bakomoka muri Eritereya witwa Michael Afowerki, yahungiye muri Israheli nta kintu na kimwe afite. Yararaga mu ishyamba abantu basohokeramo, nyuma y’imyaka 8 ahamaze, ubu yibarutse abana babiri kandi avuga igiheburayo (ururimi rukorewhsa muri Isiraheli) adategwa. Gusa, aracyafite impungenge ko yaba we n’abana be bashobora kuba bahambirizwa bagacyurwa ku ngufu umunota ku wundi.

Abanyafurika basaba ubuhungiro muri Isiraheli bari bamaze iminsi mu rujijo, n’ubwo urukiko rw’ikirenga muri icyo gihugu rwemereye abana bakomoka kuri abo bimukira uburenganzira bwo kujya mu mashuri. Nyamara, hari ibindi batemerewe nko kwivuza ku buntu, nk’uko bikorerwa abandi bana bose muri Israheli.

Abimukira bahabwa uburenganzira bwo gukora kandi bagasabwa umusanzu nk’uwo abenegihugu batanga hatitawe ku burenganzira abana babo bahabwa bwakagombye kuringanizwa n’abana b’abanyaisiraheli nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga.

N’ubwo abo bimukira bahawe icyizere cy’uko batazacyurwa ku ngufu, abenshi muri bo baracyafite inzozi zo kuzasubira mu bihugu bakomokamo ku mugabane wa Afurika mu gihe bizaba bigarutsemo amahoro.

Israel ikaba yaragerageje no kwimurira aba bimukira mu bihugu byo muri Afurika nk’u Rwanda na Uganda ariko umugambi ugenda ukomwa mu nkokora no kuba abayobozi b’ibi bihugu baragiye birinda kwakira abimukira birukanwe ku ngufu bitari mu bushake bwabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *