Abantu 12 barimo umupolisi bishwe barashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu i California mu kabari kitwa Borderline Bar & Grill, aho bivugwa ko umuntu witwaje imbunda yinjiye ku ngufu agatangira kurasa nk’uko Sheriff Geoff Dean yabitangarije itangazamakuru. Uwarashe nawe yasanzwe aha hantu yapfuye mu gihe abandi bantu basaga 12 bakomeretse.
Uyu mupolisi wiciwe aha, Sgt Ron Helus yari amaze imyaka 29 mu kazi kandi ni umwe mu bapolisi bageze ahabereye ibi bintu bwa mbere nyuma yo gutabazwa ku murongo wa 911 amasasu atangiye kumvikana. Bivugwa ko yateganyaga kujya mu zabukuru mu mwaka utaha nk’uko Sheriff Dean yakomeje abitangariza abanyamakuru.
Iyi nkuru dukesha CNN ivuga ko kaminuza ya Pepperdine ivuga ko hari abanyeshuri bayo benshi bari bari muri aka kabari ubwo uwitwaje imbunda yatangiraga kurasa.

Ku rundi ruhande kandi, BBC ivuga ko uku kurasa kwatangiye saa tanu n’iminota 20  z’ijoro (23:20Pm) muri Amerika, bikaba byabereye mu birometero 65 mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Los Angeles.
Byibuze abantu 200 nibo bivugwa ko bari muri aka kabari kari kakiriye ijoro ry’abanyeshuri ba kaminuza ubwo igitero cyabaga. Abayobozi bakaba bavuga ko hataramenyekana impamvu yaba yateye uwagabye igitero kurasa abantu muri ubwo buryo.
Â


