Gen. Mubarak arasaba abakobwa gutera ikirenge mu cy’abo bari kumwe ku rugamba

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba, Gen. Maj. Mubarak Muganga, yahaye impanuro abanyeshuri b’abakobwa mu Karere ka Rwamagana, abashishikariza gutera ikirenge mu cy’intwari z’abakobwa babayeho mu Rwanda.

Mu bukangurambaga bwaberega mu rwunge rw’amashuli rwitiriwe Mutagatifu Aloyizi rw’i Rwamagana, kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2018, bugamije gukangurira abana b’abakobwa kwigirira icyizere, Gen. Mubarak yabasabye guharanira kuba intwari.

Ati “Muharanire ko ubutwari bwaranze Ndabaga ndetse n’ubwaranze abana b’abakobwa bari ku rugamba rwo kubohora igihugu, namwe bwazabaranga mu bihe bizaza mugakora ibikorwa by’indashyikirwa”.

abana

Yakomeje abibutsa ko u Rwanda ruri mu maboko yabo, ko ari bo bazarwubaka uko babishaka, akabasaba kumvira kugira ngo bajye babasha guhitamo ibibafitiye akamaro.

Ati “U Rwanda ruri mu maboko yanyu, nimwe muzarwubaka uko murwifuza. Twe nk’abari ku rugamba rwo kubohora igihugu, tuzi neza ubutwari bw’abakobwa twari kumwe. Ubushobozi bwo guharanira kubaho neza murabufite, Inama mbahaye ni ukumvira, kumva kandi mukumva neza. Iyo usobanukiwe neza, uhitamo ibyiza bigufitiye akamaro kuruta ibindi”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred nawe yasabye aba babyeshuri kwirinda kwiyandarika, abibutsa ko kabone niyo waba udafite ababyeyi bitakwemerera kwiyandarika.

Ati “Kutagira ababyeyi ntabwo bikwemerera kwiyandarika ngo wiyangize kuko nanjye ubabwira ntabwo narezwe n’ababyeyi bambyaye. Gusa nahisemo gutekereza neza, niha intego kuko nta wundi waguhitiramo icyerecyezo cy’ubuzima bwawe atari wowe ubwawe”.

Yakomeje abasobanurira ko ejo hazaza ari ahabo, abasaba kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina, ati “Ejo hazaza heza hanyu hari mu biganza byanyu. Mwirinde kwishora mu mibonano mpuzabitsina mukiri bato. Ushobora kwishimisha akanya gato bikakwangiriza ejo hazaza hawe hose”.

Guverineri Mufulukye yasabye n’ababyeyi kutitwaza inshingano nyinshi bavuga ko bafite ngo bateshuke ku nshingano zabo zo kwita ku burere bw’abana babo nk’ababyeyi. Ko mu gihe gito baba bafite, baba bagomba no kumenya uko abana babayeho, amakuru yabo ku ishuli, ibyo babakeneyeho.

Akomeza abaha impanuro mu gihe bitegura kujya mu biruhuko bisoza umwana, ati “Mugiye kujya mu biruhuko, izi nyigisho muzagende muzigishe bagenzi banyu batabashije kuba bari hano. Muzababere abarimu ndetse munatangire kwitoza kuba abayobozi mukiri bato”.

g1

Ibi biganiro bikorwa hirya no hino mu gihugu bifite insanganyamatsiko igira iti “Twubake umuryango uzira gusambanya abana”. Ni mu bukangurambaga bwatangiye ku wa 11 Ukwakira, bukazarangira ku wa 10 Ukuboza 2018.

y2
Abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuli rwitiriwe Mutagatifu Aloyizi rw’i Rwamagana
mufu
Guverineri Mufulukye yibukije aba bana ko kuba imfubyi bitavuze kwiyandarika

g

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *