Nk’uko muri buri bihugu usanga hagaragaramo imijyi ikunzwe cyane kubera ibiberamo, hari iyo usanga izwiho ibyaha bitandukanye ubwicanyi, ubusambanyi,… kuri ubu iyi yashyizwe hanze ko iri ku rwego ndengakamera kurusha indi mu bihugu bigize isi mu gukorerwamo ubusambanyi, .
1.Amsterdam mu Buhorandi
Uyu mujyi ukabije ku byaha bikakaye birimo kunywa itabi ,inzoga ndetse usanga barabigize nk’imikino, ikirenzeho ubusambanyi bukorwa ku mugaragaro.
2.Tijuana muri Mexic
Mu gihe uyu mujyi ukunze kugaragaramo ibiyobyabwenge byinshi ni nako ubasambanyi bukorerwa ku karubanda kandi akenshi bugakorwa n’abafite imyaka munsi ya 18, kandi bwememewe n’amategeko.
3.Pattaya muri Tailand
Muri Pattaya naho habarirwa mu mijyi igaragaramo ibyaha biri ku rwego ruhanitse aho usanga ubusambanyi bufatwa nk’imikino n’imyidagaduro muri icyo gihugu, bakabifashwamo n’uko uyu mujyi wegereye amazi hakaba hari aho kwidagadurira heza ku mucanga.
4.Las vegas,Navada

Nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza, Uyu mujyi ubarirwa mu mijyi ya Mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igaragaramo ibyaha by’indengakamere birimo ibikorwa by’urugomo,urusimbi n’ibirara,ariko ubusambanyi nibwo bwiganje, bikaba binagoye kuba wagenda mu nzira uri wenyine uri umukobwa cyangwa umusore ushamaje (sex)
5.Rio de Janeiro, Brasil

Rio de Janeiro ifatwa nk’icumbi ry’iserukiramuco, izwiho kugira abakobwa beza bakunze kwiyambika ubusa bigakururira abasore mu busambanyi bikajyana n’uko akenshi abaturage baho bakunda kwibera mu birori bya hato na hato bikabakururira ubusambanyi.
6.New Orleans, Louisiana

Uyu mujyi ni umwe mu mijyi ibarizwa muri Amerika y’amajyepfo aho usanga abanyamahanga benshi ariho babarizwa cyane cyane Abafaransa bigatuma bashora amafaranga menshi muri ibyo bikorwa by’ubusambanyi.
7.Moscow, Uburusiya
Moscow naho habarizwamo uburaya bukabije aho usanga abakobwa b’abanyaburayi aribo bafashe iya mbere mu buraya. Gusa muri uyu mujyi uburaya ntibwemewe ariko uburumbuke bw’amafaranga ahaboneka niyo ahanini atungwa agatoki mu kuzamura ubusambanyi.
8.Berlin, Ubudage
Kuba muri uyu mujyi habonekamo uburaya bukabije akenshi usanga biterwa n’ubucucike bw’abawutuye kandi binakorwa byemewe n’amategeko, ibyo byose bikaba bitizwa umurindi no kuba umujyi wa Berlin ari isangano ry’iyindi mijyi yo mu Burayi.
9.Macau, Ubushinwa
Uruhuririkane Rw’umuco wa Portugal n’ubushinwa mu binyejana byahise, byasigiye ubushinwa gutegura kenshi ibiruhuko , ibikorwa bigamije kwidagadura, aho usanga harubatswe inzu zitandukanye zikorerwamo ibikorwa by’urugomo, hakiyongeramo Hotel zikorerwamo ubusambanyi , bukaba bwemewe na Leta.
10.Manama,Bahrain
Muri uyu mujyi utuwemo na 1/3 cy’ abanyamahanga baturutse imihanda yose, aho inzoga zemewe kandi usanga abanyaziya n’abanyaburayi aribo baba bicuruza muri za hotel.
Ubushakashatsi bwemeza ko iyi mijyi igaragaramo ibyaha ndengakamere ahanini biba byaramaze gutera imbere,mu gihe ibikiri mu nzira y’amajyambere usanga bigerageza kubirwanya ariko nabyo uko bigenda bizamuka mu bukungu ibyaha nabyo birushaho kwiyongera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


