Nyuma y’aho guverinoma itangarije ko kiliziya gaturika mu Burundi yarenze ku nshingano zayo zo kubwiriza ubutumwa bwiza ikinjira mu bya politiki, ubu noneho leta iyobowe na Perezida yatangiye kuburizamo misa ikintu abantu bafashe ngo gushaka gutoteza no gutera ubwoba Kiliziya gaturika.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize abashinzwe umutekano batandukanye barimo abapolisi bafatanyije n’Imbonerakure baburijemo misa yari iri kubera i Rushubi mu ntara ya Bujumbura Rural.
Abari bateraniye muri iyi misa bose bahise boherezwa ku ngufu mu muganda wo kwakira Perezida Nkurunziza wagombaga kuza muri ako gace.
Ubwo birukanwaga muri Kiliziya bamwe mu bakirisitu barakubiswe, abandi bakorerwa ibikorwa bya kinyamaswa.
Gusa aba bashinzwe umutekano ntibatangaje icyo bajijije aba bakirisitu barimo gusenga. Abasesengura Politiki y’ibibera mu Burundi bemeza ko ari itotezwa ryarimo rikorerwa kiliziya gaturika nyuma y’aho Leta ivugiye ko yaretse inshingano zayo z’ivugabutumwa ikivanga muri politiki.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi/ Bwiza.com


