Umuhanzikazi Mugemana Yvonne uzwi ku izina rya Queen Cha, atangaza ko mu bwana bwe yiyumvagamo ubuhungu kurusha uko yakwiyumva nk’umukobwa, by’umwihariko ngo bikaba byaramugore cyane kubyakira.
Mu kiganiro The turnup kuri TV10, cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Ugushyingo 2018, nibwo Queen Cha yatangaje uburyo yifuje kuba umuhungu ariko akaza kwiyakira, abonye ko kwiyita uwo atari we ntacyo byahindura.
Ni nyuma y’ikibazo yari abajijwe n’umufana wifuje kumenya ikintu gitangaje yaba yarakoze akiri muto Ati ” Nkiri muto natinze kwakira ko ndi umukobwa, ku buryo nari nariyise Eric, sinifuzaga ko hari uwanyita Yvonne”.
Queen yatangaje ibi nyuma yo kwerura kuri iyi nshuro ko noneho afite umukunzi, ariko atifuje gutangaza izina n’andi makuru kuri we.
Queen Cha ni mwene Mugemana Charles na Nyiraneza Adeline. Yavutse ku itariki ya 5 Kamena 1991, avuka mu cyahoze ari Perefegitura Gitarama. Yatangiye gukora umuziki mu mpera za 2011 afashwa na Riderman wari ufite inzu y’umuziki yitwa Ibisumizi ndetse na mubyara we Safi Madiba wari umwe mu bari bagize Urban Boyz.
Yamenyekanye mu ndirimbo nka “Windekura;” “Umwe Rukumbi” ft Riderman; “Icyaha Ndacyemera”; “Aba rayon”,…




