Kigali: Min. w’Intebe yatangije inama Mpuzamahanga ya Gatanu ku kuboneza urubyaro- AMAFOTO

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yatangije ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga ya Gatanu ku Kuboneza Urubyaro. Ni inama yatangirije i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Ugushyingo 2018. Iyi nama yitabiriwe na MadamuJeannette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika ya Haiti, n’abandi bayobozi benshi n’intumwa baturutse mu bihugu 110. Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe […]

Queen Cha yahishuye uburyo byamugoye kwakira ko ari umukobwa

Umuhanzikazi Mugemana Yvonne uzwi ku izina rya Queen Cha, atangaza ko mu bwana bwe yiyumvagamo ubuhungu kurusha uko yakwiyumva nk’umukobwa, by’umwihariko ngo bikaba byaramugore cyane kubyakira.   Mu kiganiro The turnup kuri TV10, cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Ugushyingo 2018,  nibwo Queen Cha yatangaje uburyo yifuje kuba umuhungu ariko akaza kwiyakira, abonye […]

Ishyaka rya Ingabire Victoire riratabariza abahoze muri FDLR

Ishyaka ry’umunyapolitiki Ingabire Victoire,FDU-Inkingi riratabariza abahoze muri FDLR bashyize intwaro hasi none ngo bakaba bagiye kwicirwa n’inzara i Kisangani. Mu itangazo iri shyaka ryashyize hanze kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2018 rivuga ko kuva kuwa 30  Ukwakira uyu mwaka aba bantu batazi icyitwa amazi n’amashanyarazi mu gihe ibyo kurya byahagaritswe kuwa 23 Nzeri 2018. Iri […]

Ubuzima bwa Perezida wa Gabon buri mu kaga

Perezida wa Gabon, Ali Bongo Ondimba w’imyaka 59 y’amavuko, arembeye muri Saudi Arabia aho arimo kuvurwa indwara itaramenyekana. Umuvugizi we, Ike Ngouoni avuga ko perezida arimo kuvurirwa muri iki gihugu ariko akanyomoza amakuru avugwa ko yaba arwaye umutima, mu gihe hari n’abandi bashimangiraga ko ari umunaniro. Yagize ati “arimo kugenda atora agatege, ntaho bigeze bavuga […]

Twababajwe cyane na kiriya gikorwa cya Diamond- Leta ya Tanzaniya

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe  Ubugeni muri Tanzaniya (BASATA) gitangaza ko cyababajwe n’uburyo Diamond yifatanyije na Rayvanny mu ndirimbo bise ‘Mwanza’ kandi ivugwamo ibyo yise ibidakwiriye. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BASATA, Godfrey Mwingereza yatangarije ikinyamakuru Mwananchi  dukesha iyi nkuru kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2018, ko iyi ndirimbo ihagaritswe kuba yakoreshwa  aho ari ho hose mu gihugu kuko […]

RDC: Martin Fayulu niwe ugiye guhagararira Opozosiyo mu matora ya Perezida

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ku cyumweru tariki ya 11 Ugushyingo 2018, bemeje Martin Fayulu nk’umukandida-perezida bahuriyeho mu matora ya perezida ateganyijwe ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka. Igikorwa cyo kumugena nk’umukandida cyakurikiye ibiganiro byari bimaze iminsi bihuza abakuru barindwi b’amashyaka atavuga rumwe na leta ya […]

Ibintu 10 ushobora kuba utari uzi kuri Gen. Sultani Makenga

Gen. Makenga ni umugaba mukuru w’inyeshyamba za M23, ubu akaba ari mu buhunzi muri Uganda nyuma yaho izi nyeshyamba zitangarije ko zihagaritse imirwano mu mpera za 2013. Ibintu 10 wamumenyaho, ni: 1.Makenga yavutse kuri Noheli : Amazina yiswe n’ababyeyi be ni Emmanuel Sultani Makenga, yavutse ku wa 25 Ukuboza 1973, i Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru, […]

Itegeko ryo gukuramo inda ntirivugwaho rumwe mu Burasirazuba

Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Uburasirazuba ntibavuga rumwe ku Itegeko ryo gukuramo inda ryakunze kutavugwaho rumwe n’ubundi na benshi mu Rwanda. Kuva Itegeko ryemerera abagore gukuramo inda mu Rwanda ryemejwe, rigasohoka mu Itegeko ngenga ryo kuwa 02/05/2012 mu igazeti ya Leta kuwa 14 Kamena 2012, ryakuruye impaka nyinshi mu baturage na n’ubu zigikomeza. Bamwe […]

Umutwe wa FPB uravuga ko witeguye gutangiza urugamba rwo kubohora u Burundi

Mu gihugu cy’u Burundi haravugwa umutwe witwa Forces Populaires du Burundi — Urunani rw’Abanyagihugu, uvuga ko witeguye gutangiza urugamba rwo kubohoza igihugu hakoreshejwe intambara. Ni nyuma y’aho uyu mutwe muri 2017 wari watangaje ko ugiye guhangana n’ubutegetsi bwa CNDD-FDD kubera imiyoborere yayo. Mu kiganiro Bogora Uburundi cyatambutse kuri radio Intwari Ijwi rya FPB y’uyu mutwe […]

Muhanga: Ubuyobozi ntibutangaza abatwaye telefoni z’abo kwa Bonifasi Twagirimana

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, Jean Claude Nshimiyimana  ntiyerura ngo atangaze amazina y’abantu yari kumwe n’abo yemeza ko batwaye telefoni ngendanwa z’abo mu muryango wa Visi-Perezida wa Mbere w’Ishyaka FDU-Inkingi, Bonifasi Twagirimana bivugwa ko yatorotse gereza. Mu kiganiro kuri telefoni na Bwiza.com mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere 12 Ugushyingo […]

Kivu y’Amajyepfo: FARDC iravuga ko yafashe inyeshyamba 63 zirimo iza FDLR

Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC kiravuga ko gikomeje ibikorwa byo guhiga imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu, aho kivuga ko muri Bukavu na Maniema muri Kivu y’Amajyepfo cyataye muri yombi inyeshyamba zigera kuri 63 zirimo iza FDLR, Mai-Mai ndetse ngo n’abarwanyi b’Abarundi. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’igisirikare cya Congo mu mpera […]

Abarundi basoma inzoga cyane kurusha uko basoma ibitabo

Perezida w’ihuriro ry’abanditsi mu Burundi, Joseph Butoyi atangaza ko umuco wo kudasoma ibitabo ikomeje kuremaza abarundi bityo n’abandika ibitabo bakaba bake. Atangaza ko aho ‘gusoma’ cyane ibitabo ahubwo basoma ikiyeri [Inzoga], ibi ngo bikaba biri mu bica intege abanditsi b’ibitabo. Yagize ati “Ntabwo bakunda gusoma[ibitabo] ahubwo bakanywa cyane inzoga”. Akomeza avuga ko abanditsi bacika intege […]

Ubutabera bwacu bukora mu bwisanzure buri wese akwiye kubimenya — Kagame

“ Ubutabera bwacu bukora mu bwisanzure buri wese akwiye kubimenya ”, ibi ni ibyatangajwe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na AFP I Paris mu Bufaransa aho yitabiriye Inama ya Mbere y’Ihuriro ry’I Paris ku Mahoro (Paris Peace Forum) yiga ku buryo bwo kubaka amahoro n’umutekano birambye ku Isi. Perezida Kagame yasobanuraga […]

Meddy yagereranyije ubwiza bw’Abanyarwandakazi n’ubw’Abanyatanzaniya

Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy  atangaza ko yatunguwe n’ubwiza bw’abakobwa yabonye ku musenyi w’inyanja mu gihugu cya Tanzaniya n’ubwiza bw’Umurwa Mukuru wa Tanzaniya, Dar Es —Salaam. Uyu muhanzi ari mu gihugu cya Tanzaniya bakunda kwita ‘Bongo land’ mu rwego rwo gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye bakomeye bo muri iki gihugu. Mu kiganiro na Bongo […]

Nord-Kivu: Barindwi barimo umusirikare wa FARDC bishwe

Abantu barindwi barimo n’ umusirikare wa Leta ya Congo, bishwe ku wa Gatandatu tariki ya 10 Ugushyingo 2018, mu bice bitandukanye byo muri Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Igitero cya mbere cyagwabwe ahagana saa tanu z’ijoro zo ku wa Gatandatu, mu bilometero 300 uvuye kuri Hoteli Okapi Palce, i Boikene. Aha umugore umwe yarahiciwe […]

RDC: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi batoye umukandida utari witezwe

Abayobozi b’ingenzi b’abatavuga rumwe n’ubutegetasi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bahisemo Depite Martin Fayulu nk’umukandida wabo mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka kuwa 23 Ukuboza 2018. Ni icyemezo cyafashwe kuri iki Cyumweru, itariki 11 Ugushyingo nyuma y’iminsi y’imishyikirano I Geneve mu Busuwisi. Iki cyemezo kandi kikaba cyatunguranye kuko benshi bibwiraga ko […]

Kicukiro na Ngoma Polisi yafashe abantu bibaga moto z’abamotari bakazigurisha

Polisi y’u Rwanda  ikorera  mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasizuba no mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali yafashe abasore 3  bamburaga moto abamotari bakajya kuzigurisha,  izindi bakabanza kuzikuramo ibyuma bakabigurisha ukwabyo. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Insepector of Police(CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko  ku mugoroba wo  ku itariki 10 Ugushyingo […]