Ishyaka ry’umunyapolitiki Ingabire Victoire,FDU-Inkingi riratabariza abahoze muri FDLR bashyize intwaro hasi none ngo bakaba bagiye kwicirwa n’inzara i Kisangani.
Mu itangazo iri shyaka ryashyize hanze kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2018 rivuga ko kuva kuwa 30 Ukwakira uyu mwaka aba bantu batazi icyitwa amazi n’amashanyarazi mu gihe ibyo kurya byahagaritswe kuwa 23 Nzeri 2018.
Iri tangazo rivuga ko ibi bifite ingaruka mbi ku buzima bw’abana n’abari mu zabukuru bari muri iyi nkambi ya Bauma bityo rigasaba imiryango mpuzamahanga gutabara mu maguru mashya cyane ko 62% byabo ari abana.
Riragira riti”Turasaba Umuryango Mpuzamahanga (UN) n’indi miryango by’umwihariko UNICEF gutabara impunzi z’Abanyarwanda bazahajwe n’inzara. Bashobora kwibasirwa n’izindi ndwara zitandukanye. Bakoresha amazi y’imvura mu guteka,kunywa no gufura(…).”
Iri tangazo rikomeza rivuga ko ahanini ibi byemezo byo guhagarika iby’ibanze kuri izi mpunzi bigamije kubavana ku izima ngo batahe mu gihe bo bagaragaje ko badashaka gutaha mu Rwanda.
Iri tangazo ryibutsa umiryango mpuzamahanga ko ibiri gukorerwa izi mpunzi binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu by’umwihariko ingingo yayo ya gatatu.
Iri tangazo risohotse nyuma yaho aba bahoze muri FDLR bari barasabwe kuva ku butaka bwa Congo bitarenze ku wa 20 Ukwakira 2018 bitaba ibyo bagahagarikirwa ibyangombwa nkenerwa byose bahabwaga.
Abahoze muri FDLR bumva bate ibyo gutaha mu Rwanda?
Ku rundi ruhande, aba abahoze muri FDLR bagaragaje ko badakozwa ibyo gutaha mu Rwanda.
Aba barwanyi n’imiryango yabo, bose hamwe basaga 800, bavuga ko hari amakuru bahabwa y’uko umutekano wo mu Rwanda itifashe neza, iki ngo nicyo bashingiraho bemeza ko nubwo birukanwa ku butaka bwa Congo, badashobora kwerekeza mu Rwanda.
Loni yabafashaga yabafungiye amazi n’umuriro, Leta ya Congo nayo ibatangariza ko nta burenganzira bafite bwo kuba ku butaka bwayo, ikabasaba gutaha iwabo.
Umuvugizi wabo, Mugisha Faustin ubwo yaganiraga na BBC yagize ati “Icyo tubona twebwe, kuba Loni irimo gukora amakosa, tubona yakagombye kwisubiraho ikadufasha, niba itanabikoze rero, gupfira hano muri Congo no gupfira mu Rwanda tubona ari kimwe, ubwo tuzapfira hano kuko tuzaba tuzize akarengane, kuko ntekereza ko icyo Loni yashyiriweho ari ukubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu,…”
Umuvugizi wa Leta ya Congo, Lambert Mende avuga ko nta burenganzira na buke bafite ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akabasaba guhambira utwabo bagasubira mu gihugu cyabo.
Yagize ati “Nta burenganzira na buke bafite bwo kugira icyo badusaba kuko ni abantu barengeje igihe bahawe cyose kubera ugushaka kwabo, bave ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho binjiye binyuranyije n’amategeko, kandi nta burenganzira bw’impunzi za politiki bafite, icyo tubemerera gusa ni uburenganzira bwo gusubira mu gihugu cyabo ariko bakavuga ko batabishaka,…”
Ibyo bavuga ko bazemera bakahapfira, Mende we abifata nk’amayeri, ati “Nta numwe nari numva wahapfiriye, twifuza ko bava mu gihugu cyacu vuba hashoboka,…”
Mu mwaka wa 2014, nibwo abagera kuri 300 bahoze muri FDLR bemeye gushyira intwaro hasi, bacumbikirwa mu nkambi ya Kanyabayonga.


