Perezida w’ihuriro ry’abanditsi mu Burundi, Joseph Butoyi atangaza ko umuco wo kudasoma ibitabo ikomeje kuremaza abarundi bityo n’abandika ibitabo bakaba bake.
Atangaza ko aho ‘gusoma’ cyane ibitabo ahubwo basoma ikiyeri [Inzoga], ibi ngo bikaba biri mu bica intege abanditsi b’ibitabo.
Yagize ati “Ntabwo bakunda gusoma[ibitabo] ahubwo bakanywa cyane inzoga”.
Akomeza avuga ko abanditsi bacika intege bigatuma habaho amasomero make mu gihugu, ibintu abona nk’ingaruka ku gihugu.
Butoyi atangaza ko umuco urimo kugenda wibagirana, amafaranga menshi mu ngengo y’imari y’umwaka ya Minisiteri ifite mu nshingano Siporo n’Umuco ngo ashyirwa cyane muri Siporo, akaba asaba ubuyobozi no gushora menshi mu birebana n’umuco by’umwihariko wo kwandika no gusoma.
Nk’uko ikinyamakuru Iwacu/ Burundi kibitangaza, Butoyi yashinze amahuriro yo gusoma no kwandika (CLEC) mu ntara zitandukanye z’igihugu ndetse n’umujyi wa Bujumbura na Ngozi.
Intego ye, ngo ikaba ari ugushyiraho umuyoboro wo gushishikariza cyane cyane urubyiriko mu mashuri kurushaho gukunda gusoma no kwandika.
Ati “«Gusoma», ni ijambo rifite ibisobanuro bibiri mu Kirundi, kimwe mu rurimi rw’igifaransa ni ‘Lire’ irindi ni ‘boire’; abarundi benshi banywa kurusha uko basoma[Ibitabo]”.
Mu 1967, nibwo hatangijwe umunsi mpuzamahanga wo gusoma, kwandika no kubara nyuma yo kwemezwa n’inama y’Abaminisitiri b’Uburezi bo mu bihugu bigize Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi n’umuco UNESCO, wizihizwa buri mwaka ku tariki ya 8 Nzeri.


