Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubugeni muri Tanzaniya (BASATA) gitangaza ko cyababajwe n’uburyo Diamond yifatanyije na Rayvanny mu ndirimbo bise ‘Mwanza’ kandi ivugwamo ibyo yise ibidakwiriye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa BASATA, Godfrey Mwingereza yatangarije ikinyamakuru Mwananchi dukesha iyi nkuru kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2018, ko iyi ndirimbo ihagaritswe kuba yakoreshwa aho ari ho hose mu gihugu kuko ngo irimo ibintu bitemewe muri sosiyete (society).
Ati” “Tubabajwe cyane n’umuhanzi ukomeye nka Diamond kubona agaragara mu ndirimbo nk’iriya itagira indangagaciro. Ni umuhanzi ukunzwe ubonwa nk’indorerwamo ku bantu benshi.”

Uyu muyobozi avuga ko iyi ndirimbo irimo amagambo ashyigikiye ubusambanyi bunyuranye n’uko umuntu aremwe kandi ko harimo n’ibitutsi.
“ Nababajwe n’amagambo akubiye muri iriya ndirimbo. Ese baririmba batazi ko abavandimwe babo bazazumva? Aha ndavuga ko biriya ubivugiye ku karubanda ari nko kubivugira imbere ya mama wawe cyangwa abana bawe.”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Uyu muyobozi yongeyeho ko ku bufatanye n’izindi nzego kugira ngo bahangane n’ikwirakwizwa ry’iyi ndirimbo kuko ngo yamaze kugera henshi ku mbuga nkoranyambaga.

Mwingereza yaburiye Diamond Platnumz ko iyi ndirimbo nikoreshwa mu gitaramo giteganyijwe kuwa 24 Ugushyingo uyu mwaka bizamugwa nabi.


