Umugabo w’imyaka 30 akurikiranweho guhohotera bikomeye umwana we w’umukobwa w’amezi atatu, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 10 Ugushyingo 2018 i Koekelberg mu Bubiligi .
Ikinyamakuru 7sur7 gitangaza ko ubwo umwana yari arimo kuriri bitewe n’uko yari ashonje, ngo yaramuhubuje amukubita hasi, umwana agira imvune mu ngingo zitandukanye ku buryo isaha ku isaha yashiramo umwuka.
Urukiko rw’ibanze rw’i Bruxelles mu Bubiligi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ugushyingo 2018, rukaba rwatangiye kumukurikirana, mu gihe ngo mu mwaka wa 2011 yari yarakatiwe n’urukiko igifungo cy’imyaka icyenda ahamwa n’icyaha cyo kwica umwana we w’umuhungu wari ufite amezi atandatu.
Ku cyumweru ahagana saa kumi n’igice nibwo uyu mugabwo wiswe C.V.R., yajyanwe kuri komisariya ya polisi i Bruxelles, atangaza ko yakubise umwana we hasi ubwo yariraga cyane kandi abona yanga no kunywa amata yamuhaga muri bibero.
Uyu mugabo yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi ku wa Mbere tariki ya 12 Ugushyingo 2018, arashinjwa kugerageza kwica, akaba azagezwa imbere y’urukiko ku wa Gatanu tariki ya 16 Ugushyingo 2018.


