Burera: Umukire agiye kumara amezi atatu mu kigo ngororamuco

Kabatsi Pontien, ni umucuruzi muri santeri ya Kidaho mu murenge wa Cyanika akarere ka Burera. Amaze amezi abiri n’igice mu kigo ngororamuco cya Nemba, azira uruhare rwe mu ikwirakwizwa ry’inzoga zitemewe, hakaba n’abavuga ko azira urunguze (bank Lambert). Umuryango warahungabanye, ubayeyo mu bwoba bwinshi, ibye birangirika, ariko ubuyobozi buti, “nabanze azinutswe”. Hari umuturage yagurije abura […]

Ikibazo cye kiroroshye, yumvaga ko adakorwaho- Perezida Kagame avuga kuri Ingabire  na Diane Rwigara

 Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame atangaza ko ikibazo cy’umunyapolitiki, Ingabire Umuhoza Victoire cyoroshye maze agashimangira ko Diane Rwigara we ibyo yakoze byose yabitewe no kumva ko ari ntakorwaho. Ibi umukuru w’igihugu, Paul Kagame yabitangaje mu kiganiro kirekire yagiranye n’ikinyamakuru LibĂ©ration, ubwo ku Cyumweru tariki ya 11 Ugushyingo yari i Paris yitabiriye inama mpuzamahanga ku mahoro, yahujwe […]

Leta y’u Rwanda ibereyemo abaturage umwenda w’asaga miliyari 2 — RGB

Leta y’u Rwanda ibereyemo abaturage umwenda usaga miliyari 2 z’amanyarwanda zimaze imyaka 5 nk’uko Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere, RGB rwabitangarije Inteko Ishinga Amategeko. Ibi ni ibikubiye muri Raporo ya 2017/2018 iki Kigo cya RGB cyamurikiye imitwe yombi igize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kinabagezaho na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2018-2019. Ibirarane byagaragajwe muri iyo raporo, byakomotse […]

Uwafungiwe kwica umuhungu we, yahohoteye umwana w’amezi atatu

Umugabo w’imyaka 30 akurikiranweho guhohotera bikomeye umwana we w’umukobwa w’amezi atatu, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 10 Ugushyingo 2018 i Koekelberg mu Bubiligi . Ikinyamakuru 7sur7 gitangaza ko ubwo umwana yari arimo kuriri bitewe n’uko yari ashonje, ngo yaramuhubuje amukubita hasi, umwana agira imvune mu ngingo zitandukanye ku buryo isaha ku isaha […]

Umuhanzi Eddy Kenzo wakunze gushyigikira Museveni yitandukanyije nawe

Eddie Kenzo, umwe mu bahanzi b’ibihangange mu gihugu cya Uganda, yatangaje ko Perezida Museveni atagishoboye kuyobora Uganda akwiye kurekura ubutegetsi agaha umwanya abantu bakiri bato nka Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, umuhanzi mugenzi we. Mu kiganiro Focus on Africa cya BBC mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, Eddy Kenzo, indirimbo ye Stamina yakoreshejwe […]

Amerika yahaye gasopo leta ya  Tanzaniya

Amerika yihanangirije Leta ya Tanzaniya iyisaba guahagarika ibitero bigabwa ku matsinda y’abantu banyuranye barimo abatinganyi. Ubutumwa bwihanangiriza Leta ya Tanzaniya bwatanzwe na Ambasaderi ya Amerika muri iki gihugu buvuga ko  Amerika ibabajwe n’ibyemezo bikakaye by’amategeko bifatirwa abantu banyuranye ivuga ko bibangamiye ubwigenge n’uburenganzira bwa muntu. Riragira riti” Leta ya Amerika ibabajwe n’ibitero byibasira uburenganzira bwa […]

Uganda: Abahinde babiri bakurikiranweho kwica umwana w’imyaka 11

Igipolisi cya Uganda mu Karere ka Kole cyataye muri yombi Abahinde babiri bashinjwa kwica umwana w’umuhungu w’imyaka 11 bivugwa ko yishwe ava ku ishuri. Igipolisi ku bufatanye n’abaturage kuwa Gatanu ushize kikaba cyarataye muri yombi aba babiri bitwa Manav na Franav bombi bakora mu ruganda rw’imyenda rwitwa Nina Industries Company. Aba bagabo bavugwaho kuba barakubise […]

Rwamagana: Umuyobozi  w’umudugudu arashinjwa kudindiza gahunda ya Girinka

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Gisanza mu Kagari ka Mwulire mu Murenge wa Mwulire  mu Karere ka Rwamagana barashinja umuyobozi wabo, Rubayiza Etienne, kuba nyirabayazana mu igurishwa ry’inka zahawe abaturage muri gahunda ya Girinka . Abaturage bemeza ko izo inka zahawe abaturage mu Mudugudu wa Gisanza iyo zicungwa neza kandi ntizigurishwe nta muturage uba ukiri […]

Byinshi wamenya kuri Rev.Natasha watwerewe Ubunyarwanda akabuhakana- AMAFOTO

Rev.Luck Natasha ni umuvugabutumwa w’umunya Kenya, akaba umukobwa ufite ubwiza buvugisha benshi by’umwihariko akaba yaragiye yitwa umunyarwanda akabihakana. Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya, Natacha yavuze byinshi bitandunye birebana n’ubuzima bwe, muri byo 10 twabahitiyemo ni ibi bikurikira: 1.Rev.Natasha yavutse ryari? Uyu mukobwa asubiza iki kibazo, yatangaje itariki yo ku wa 24 […]

RNC yasabye Afurika y’Epfo kuyihuza na Guverinoma y’u Rwanda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’Epfo, Lindiwe Nonceba Sisulu aratangaza ko ishyaka RNC rya Kayumba Nyamwasa ritavuga rumwe n’ubutegetsi rishaka kugirana imishyikirano na Guverinoma y’u Rwanda. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’Epfo uvuga ko igihugu cye kizeye ko umubano wacyo n’u Rwanda uzarushaho kuba neza, yongeraho ko ikibazo cya Gen Kayumba Nyamwasa kikigoranye. Minisitiri Lindiwe Nonceba […]

Gen. Kayihura ashobora kurekurwa mu minsi ya vuba

Uwahoze ayobora Polisi ya Uganda, Gen. Kale Muhwezi Kayihura ashobora kuba agiye kurekurwa mu minsi ya vuba nyuma y’aho Perezida  Museveni avuze ko ibirego ashinjwa bidasobanutse ko akwiye kurekurwa. Ibimenyetso bishimangira iyi ngingo ni uburyo uyu mujenerali w’inyenyeri enye aherutse guhabwa imodoka ebyiri nshya zo mu bwoko bwa  T’oyotaLand Cruiser’ imwe ivuye mu gisirikare n’indi […]

Umubiri wanjye uraryoha kandi nziko unkeneye- Diamond yishongora kuri Mobetto

Umuhanzi Diamond Platnumz yatangarije Hamisa Mobetto babyaranye ko umubiri we uryoha kandi ko abizi neza ko akimukeneye. Aya magambo asa n’ayishongora Diamond ayatangaje nyuma y’aho Mobetto abinyujije ku mbuga nkoranyambaga atangaje ko yamaze gusimbuza Diamond Platnumz undi musore uba muri Amerika kugeza ubu utaramenyekana amazina. Diamond abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram  yabwiye Mobetto ko […]

Tshisekedi na Kamerhe bitandukanyije na Martin Fayulu wari kuzabahagararira mu matora

Nyuma y’umunsi umwe abatavuga rumwe n’ubutegetsi batoye umukandida uzabahagararira mu matora y’umukuru w’igihugu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere, itariki 12 Ugushyingo, umuyobozi wa UDPS na Vital Kamerhe batangaje ko bivanye mu masezerano bagiranye n’abandi bayobozi batanu batavuga rumwe n’ubutegetsi yemeje Martin Fayulu nk’umukandida wabo. Abandi banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi nka […]

Rusizi: Babangamiwe n'imisoro ihanitse batanga ku butaka

Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Kamembe, Gihundwe na Mururu  ifatwa nk’iy’umujyi wa Rusizi bavuga ko babangamiwe cyane n’imisoro y’ubutaka ihanitse badashobora kwishyura, aho ubutaka bwabo bushyirwa mu cyiciro cy’ubwo guturamo kandi ari ubwo bahinga. Iki kibazo usangana abaturage benshi b’umujyi wa Rusizi bagihuriyeho ariko bakakivuga mu matamatama, ngo bababazwa n’uko umuyobozi wese bakigejejeho […]

Gatsibo: Abaturage bafashije Polisi gufata abajura bibaga inka

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Rwimbogo kuri uyu wa 11 Ugushyingo yafashe abantu babiri bashoreye inka bari bibye   mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karangazi  mu kagari ka Nyagashanga. Abafashwe ni Muzungu Elias w’imyaka 34 na Mugwiza Vianney w’imyaka 27,  bakaba barafatanywe inka ebyiri (2)  bazishoreye ninjoro nta […]