Umuhanzi Diamond Platnumz yatangarije Hamisa Mobetto babyaranye ko umubiri we uryoha kandi ko abizi neza ko akimukeneye.
Aya magambo asa n’ayishongora Diamond ayatangaje nyuma y’aho Mobetto abinyujije ku mbuga nkoranyambaga atangaje ko yamaze gusimbuza Diamond Platnumz undi musore uba muri Amerika kugeza ubu utaramenyekana amazina.
Diamond abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yabwiye Mobetto ko ibyo akora bidashobora na rimwe kumurinda stress.
Ati” Nziko umubiri wanjye uryoha kandi nziko ukinkeneye. Ntuzigere wibeshya,ntushobora guhangana n’umunaniro wo mu mutwe (stress).”

Mu cyumweru gishize, Hamisa Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto y’umusore iherekejwe n’ubutumwa bugira buti” Iyi ni roho yiyicariye mu mutima.”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Mobetto w’abana babiri yerekanye umukunzi we mushya nyuma yaho we na Diamond batagicana uwaka bitewe na Diamond wamushinje gushaka kumuroga.


