Uganda: Abahinde babiri bakurikiranweho kwica umwana w’imyaka 11

Sangiza iyi nkuru

Igipolisi cya Uganda mu Karere ka Kole cyataye muri yombi Abahinde babiri bashinjwa kwica umwana w’umuhungu w’imyaka 11 bivugwa ko yishwe ava ku ishuri.

Igipolisi ku bufatanye n’abaturage kuwa Gatanu ushize kikaba cyarataye muri yombi aba babiri bitwa Manav na Franav bombi bakora mu ruganda rw’imyenda rwitwa Nina Industries Company.

Aba bagabo bavugwaho kuba barakubise uyu mwana witwa Dick Okello kugeza ashizemo umwuka. Uyu mwana wigaga muwa gatatu y’amashuri abanza ngo yari arimo gusubira mu rugo ari kumwe na mukuru we witwa Denis Ogwang w’imyaka 15.

Ogwang avuga ko umuvandimwe we yagoswe n’abo bahinde bashinjwa bari mu modoka y’umweru ya double cabin, hafi y’urugo rw’umudepite witwa Cecilia Ogwal.

Uyu mwana akaba akomeza avuga ko we na murumuna we bagerageje kwiruka ariko murumuna we agasigara inyuma bakamufata bagatangira kumuhondagura.

Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga ko hataramenyekana impamvu aba bagabo bishe uyu mwana.

Abaturage bahuruye uyu mwana ari gutabaza barimo uwitwa John Opio, umuvugabutumwa wo muri Lango wari wagiye kubwiriza mu bice byabereyemo ubwicanyi, akaba yarakoresheje moto ye yitambika imodoka y’abo bahinde bari bagiye gucika barafatwa.

Nyuma yo gufatwa bajyanywe kuri station ya polisi ya Kole, aho mu kubabaza bavuze ko ibyabaye ari impanuka.

Uyu mwana wakubiswe we yahise ajyanwa kwa muganga aba ari naho batangaza ko yapfuye akihagera.

Iki kibazo rero cyahise gishyushya abaturage mu mutwe n’abayobozi babo, nk’aho mu gitondo cyo kuwa Gatandatu mu Karere ka Lira, umuyobozi witwa George Rashid Opio yahamagariye abaturage kwanga guhahira mu maduka y’Abahinde ari muri aka karere.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *