Leta y’u Rwanda ibereyemo abaturage umwenda usaga miliyari 2 z’amanyarwanda zimaze imyaka 5 nk’uko Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere, RGB rwabitangarije Inteko Ishinga Amategeko.
Ibi ni ibikubiye muri Raporo ya 2017/2018 iki Kigo cya RGB cyamurikiye imitwe yombi igize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kinabagezaho na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2018-2019.
Ibirarane byagaragajwe muri iyo raporo, byakomotse ku hantu hacishijwe ibikorwa by’iterambere, abaturage ntibahita bishyurwa. Ibyo birarane byariyongereye bigera mu myaka itanu bingana na Miliyari 5FW.
Asobanura inkomoko yabyo, umuyobozi mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB Dr. Usta Kayitesi yabwiye abadepite ko ibyo birarane leta ibifitiye abaturage .

Ati :”Twarasesenguye dusanga abaturage na ba rwiyemezamirimo baberewemo umwenda na leta ungana na miliyari ebyiri, haba ahacishwa imihanda, amapoto, amazi, imihanda n’ibindi”.
Umwenda leta ibereyemo ba rwiyemezamirimo wo uba ufitanye isano n’ibikorwa baba baratangiye bakabita batabirangije.
Yakomeje agira ati:”Usanga na ba rwiyemezamirimo baberewemo umwenda na leta cyangwa ibigo byayo ikibitera ni uko ba rwiyemezamirimo baba baragiye batarangije ibikorwa cyangwa se ugasanga nabo ubwabo bagiye batarangije imirimo bikarangira bambuye n’abaturage”.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko basanga abaturage bakwiye kujya bishyurwa ku gihe kugira ngo barusheho kwiteza imbere mu bukungu.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere kandi cyagaragaje ko mu bikwiye kwitabwaho cyane harimo gushaka isoko ry’umusaruro w’ubuhinzi, gahunda y’ifunguro ku mashuri, abakozi badahagije mu mavuriro no kubona imiti, isuku, ndetse n’ibibazo by’amakimbirane mu miryango.

Raporo yanagaragaje ko abahinzi bagera kuri 82% batishimiye uburyo bagezwaho ibikorwa byo kuhira imyaka ndetse hari n’abandi bangaga na 70,62% batanyuzwe nibijyanye n’uburyoo guhunika imyaka bikorwamo.
Nyuma yo kugezwaho ibisobanuro ku bibazo byari byabajijwe kuri raporo ya RGB by’umwaka wa 2017-2018 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2018-2019, Abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe Yombi barayemeje.


