Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’Epfo, Lindiwe Nonceba Sisulu aratangaza ko ishyaka RNC rya Kayumba Nyamwasa ritavuga rumwe n’ubutegetsi rishaka kugirana imishyikirano na Guverinoma y’u Rwanda.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’Epfo uvuga ko igihugu cye kizeye ko umubano wacyo n’u Rwanda uzarushaho kuba neza, yongeraho ko ikibazo cya Gen Kayumba Nyamwasa kikigoranye.
Minisitiri Lindiwe Nonceba Sisulu yavuze ko ikintu gikwiye kwibazwa ari ukumenya ukuntu umubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda wangiritse kugeza aho uri ubu, kandi bifuza ko bitazongera.

Lindiwe Nonceba Sisulu yavuze ko babonanye n’abimukira b’Abanyarwanda bayobowe na Kayumba Nyamwasa bashaka kumva icyo batekereza ndetse no kubamenyesha uko Afurika y’Epfo ibona uko ikibazo cyakemuka.
Yavuze ko batunguwe n’igisubizo cyabo (RNC), ko byabashimisha baramutse babonye amahirwe yo kugirana imishyikirano na Guverinoma y’u Rwanda hagashakwa umuti w’ibibazo biri hagati y’impande zombi.

Ishyaka RNC (Rwanda National Congress) ni ishyaka rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera mu buhungiro ryashingiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa 12 Ukuboza 2010. Mu barishinze b’ingenzi barimo, Dr Theogene Rudasingwa, Kayumba Nyamwasa, Gerald Gahima na Patrick Karegeya wiciwe muri imwe mu mahotel yo muri Johannesburg kuwa 31 Ukuboza 2013. Aba barishinze ariko nyuma baje gushwana baratandukana Dr Rudasingwa n’umuvandimwe we, Gerald gahima bitandukanya naryo mu 2016 bashinga RNC Nshya.
Mu 2013 uwari perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete, nawe yigeze gusaba Guverinoma y’u Rwanda kugirana imishyikirano n’umutwe wa FDLR ariko yamaganirwa kure na benshi barimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse na IBUKA yatangaje ko kwemera gushyikirana n’uyu mutwe kwaba ari uguha agaciro impamvu urwanira no gushyigikira umuco wo kudahana. Uyu mutwe ukaba ushinjwa kuba warashinzwe n’abasize bakoze jenoside mu Rwanda bahunze ubutabera.
Ese kuri iyi nshuro u Rwanda ruzakira rute igitekerezo cyo gushyikirana na RNC?


