Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Kamembe, Gihundwe na Mururu ifatwa nk’iy’umujyi wa Rusizi bavuga ko babangamiwe cyane n’imisoro y’ubutaka ihanitse badashobora kwishyura, aho ubutaka bwabo bushyirwa mu cyiciro cy’ubwo guturamo kandi ari ubwo bahinga.
Iki kibazo usangana abaturage benshi b’umujyi wa Rusizi bagihuriyeho ariko bakakivuga mu matamatama, ngo bababazwa n’uko umuyobozi wese bakigejejeho abizeza kuzagikemura , bigaherera iyo kandi iyi misoro yarashyizweho n’inama njyanama y’akarere.
Ubwo bamwe mu bagize njyanama y’aka karere baganiraga n’abaturage b’umudugudu wa Kamubaji mu kagari ka Ruganda, umurenge wa Kamembe muri gahunda yiswe ‘icyumweru cy’umujyanama’,aho abajyanama bahagurukiriye rimwe kwegera abaturage no kumva ibibazo byabo, iki kibazo cyagarutsweho, abatuye uyu mudugudu hafi ya bose bagaragaza impungenge kibateye.
Sikubwabo Céléstin w’imyaka 64 y’amavuko, avuga ko ubutaka atuyeho abumaranye imyaka irenga 40, bufite hegitari 1,5 akaba nta kindi abukorera uretse kubuhinga, nyamara ngo abubarirwaho amafaranga 519.000 buri mwaka adashobora kubona,ubu ngo abarirwa imyenda ‘y’amafaranga arenga miliyoni enye, akomeza kugenda yiyongera uko umwaka utashye anabarirwa ibirarane akibaza iherezo ryabyo.
Agira ati “kitubereye umutwaro uremereye cyane twibaza niba abajyanama mukizi cyangwa muzi uburemere bwacyo. Nk’ubutaka mpingaho mbarirwa amafaranga 35 kuri m2 bwitwa ngo ni ubwo guturaho, ngeze mu birarane by’amafaranga arenga miliyoni enye kandi nta kintu na kimwe nahinga ngo kiyabyare. Bimaze iki gukomeza kubarira amafaranga abantu badashobora kuzigera babona?
Yakomeje ati “ntibitwungura, ntibyungura n’ akarere, uko kabarira abantu ayo batazishyura, ahubwo iyo umuntu agiye kugurishaho nk’akabanza hari igihe agurisha aka miliyoni ebyiri yajya guhinduza ubutaka ngo bwandikwe k’ubuguze bagasanga ugurishije arimo umusoro nk’uwo wa miliyoni enye atayafata ngo n’uwo mwenda urangire agahitamo kubireka, bikaduhoza mu butindi budashira kuko ubutaka bwagombye kuba umutungo umuntu yitabaza afite ubukene.’’
We na bagenzi be bifuza ko n’ayo masambu bafite akarere kabafasha kuyakatamo ibibanza, icyo umuntu agurishije kikaba ari cyo gikatwaho umusoro,aho kujya kugurisha agace gato ngo ubonere umwana amafaranga y’ishuri bakakubwira kubanza gutanga umusoro w’isambu yose kandi igice batuyemo bo bakibara nk’icyaro.
Banavuga ko bafite ubwoba bwo kuzisanga umunsi umwe bose baterejwe amasambu yabo cyamunara ngo hishyurwe imisoro kuko batumva amaherezo yo gukomeza kubarirwa amafaranga batabona,aho hari ubarirwa amafaranga ibihumbi 300 ku mwaka ataratunga n’amafaranga ibihumbi 100.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Umutungo muri Njyanama y’aka karere, Renzaho Faustin, avuga ko ari ikibazo gikomeye cyane,usanga henshi muri aka karere kandi cyumvikana, iyi komisiyo ikaba igiye kugicukumbura neza, mu gihe kitarenze amezi atatu ikazaba yashyikiriije njyanama umwanzuro izaba yagifasheho.
Ati “kirakomeye cyane, hari ubutaka bugenda butakara ahacishwa ibikorwaremezo umuturage agakomeza kububarirwa umusoro,hari n’abakene badashobora kwishyura imisoro bakwiye kuyisonerwa,hari n’ubwanditse nabi twabonye imikoreshereze yabwo,usanga nk’ahateye kawa handikwa ko ari inganda hagasora menshi, ibyo byose mu mezi atatu bikazaba byahawe umurongo.’’
Hanavuzwe ko igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Rusizi kigiye gusubirwamo kikanonosorwa neza mu rwego rwo gusubiza ibi bibazo n’ibindi abaturage bavuga ko bagifiteho, bikazakemura byinshi mu bibabangamiye.




