Leta y’u Rwanda iratangaza ko ubushinjacyaha bwatangiye imyiteguro yo gusaba Afurika y’Epfo igicumbikiye Kayumba Nyamwasa ndetse n’abandi bacyekwaho kuba barasize bakoze ibyaha mu Rwanda kuba bagarurwa mu gihugu.
Mu nama yahuje abashinjacyaha bose bo mu gihugu yo ku wa 13 Ugushyingo 2018, igamije kurebera hamwe ibikorwa byakozwe mu mwaka ushize, imbogamizi zagaragaye no gushakira hamwe ingamba zo gukosora ibitaragenze neza, nibwo Umushinjacyaha mukuru, Mutangana Jean Bosco, yatangaje ko inama akuriye iri muri gahunda yo kohereza muri Afurika y’Epfo impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Kayumba.
Izi mpapuro zo kumuta muri yombi akoherezwa mu Rwanda, ngo ni ukugira ngo akurikiranweho ibijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe RNC yashinze, gusa Umushinjacyaha mukuru ntiyatomoye ngo avuge andi mazina y’abandi bantu baba bacyekwaho hamwe na Kayumba Nyamwasa.
Yagize ati “ntabwo ari ibanga rero turabakurikirana ndetse usibye n’abo, n’abandi bose bahungabanya umudendezo w’igihugu twiyemeje kubakurikirana kandi tukabashyikiriza inkiko, twakubwira rero ko turimo tubakurikirana, dukorana n’ibihugu baherereyemo mu buryo bwa Dipolomasi, kugira ngo bazashyikirizwe inkiko”.
Ibi bibaye mu gihe mu minsi ishize Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Afurika y’Epfo, Lindiwe Nonceba Sisulu, hamwe na mugenzi we w’u Rwanda bashinzwe n’ibihugu byombi kongera kuzahura umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo.
Uyu mubano wahungabanye mu mwakwa 2014, ubwo Afurika y’Epfo yirukanaga abadipolomate b’u Rwanda batatu nyuma y’igerageza ryabayeho ryo kwica Gen. Kayumba Nyamwasa wahose ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda ndetse n’iyicwa rya Col. Partick Karegeya wahoze akuriye iperereza ry’u Rwanda.
RNC ya Kayumba Nyamwasa yasabye Afurika y’Epfo kuyihuza na Guverinoma y’u Rwanda
U Rwanda narwo ryashinje Afurika y’Epfo kuba indiri y’abaruhungabanyiriza umutekano, bityo umubano w’ibihugu byombi uzamo agatotsi utyo.



