Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagendereye igihugu cya Qatar, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.
Binyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Perezidansi y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Ugushyingo 2018, batangaza ko Perezida Kagame yageze i Doha kuri uyu wa Gatatu, akaba azagirana ibiganiro n’umuyobozi wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.
Umubano w’u Rwanda na Qatar:
Qatar ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 2.639 (2017), iki gihugu kikaba gifitanye umubano n’u Rwanda cyane cyane ushingiye ku bintu bitandukanye, nk’ubutwazi bw’abantu n’ibintu, kurwanya ibiyobyabwenge,…
Mu mwaka wa 2015, u Rwanda na Quatar byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge.
Aya masezerano yari yahujwe n’inama yigaga ku bibazo biterwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge (Qatar International Anti-Drug Forum) yaberaga i Doha mu murwa mukuru w’icyo gihugu.
yashyizweho umukono nyuma y’aho mu mpera z’umwaka wa 2014 na mbere y’aho hagaragaye abacuruza ibiyobyabwenge ndetse bamwe bafatiwe mu Rwanda kandi bahageze baciye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Doha muri Qatar bavuye muri Amerika y’Epfo.
Ku wa 4 Gicurasi 2017 u Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano, yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi.
Ni amasezerano yashyizweho umukono na Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Valentine Rugwabiza n’uwari ahagarariyeyo Qatar, Alya Ahmed S. Al-Thani.
Aya masezerano akaba yarashimangiraga kurushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi, inyandiko iyasobanura ikaba igaragaza ko azongera ibijyanye n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Qatar.
Si ibi gusa, kuko Sositeyeti y’indege y’iki gihugu ‘Qatar Airways’ yagiranye amasezerano na leta y’u Rwanda yo gukorera mu Rwanda ku bijyanye n’ingendo zo mu kirere.



