Ibintu 10 byari byakuye umutima Perezida Habyarimana mbere y’uko yicwa

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 6 Mata 1994, nibwo inkuru yakwiye i Rwanda n’i Mahanga ko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda indege yari arimo irashwe agapfiramo, umwe mu bari kumwe nawe avuga ko hari ibintu byari bagiye biba mbere yabyo ku buryo ngo byari byamuteye amakenga.

Umwe mu bari kumwe na Prezida Habyarimana mu nama i Dar es salaam muri Tanzaniya, Bizige Hermenegilde ku itariki ya 06 Mata 1994, umunsi yiciweho hamwe n’abo bari kumwe, avuga ko mbere y’uko indege iraswa hari ibintu byagiye bibaho ku buryo byari byacanze Perezida.

Bizige Hermenegilde wari ushinzwe gusemurira Habyarimana mu rurimi rw’Icyongereza, ndetse wakundaga kuba ari kumwe nawe aho yabaga ari hose mu mahanga, aganira n’imwe muri televiziyo zikorera i Burayi, yavuze ko Habyarimana yari avuye mu nama Dar es salaam, mu gihe hari benshi ngo bibeshya ko yari yabereye i Arusha/Tanzania.

Dore ibintu 10 avuga ko byabayeho ku munsi yapfiriyeho:

1.Ibura ritunguranye rya Perezida Mubutu mu nama

Muri iyi nama yaberaga muri Tanzania yagombaga kubonekamo abakuru b’ibihugu barimo Habyarimana, Museveni wa Uganda, Mobutu (Zaire) ndetse n’uwa Tanzania, Ali Hassan Mwinyi.

Ubwo Habyarimana yageragayo ngo yabuze mucuti we Mobutu, bisa nk’ibimutungura.

Bizige ati “Perezida Habyarimana yahageze saa tatu z’igitondo kuko inama yagombaga kuba saa yine, ahageze ubwo Perezida Mobutu nawe yagombaga kuza muri iyo nama ariko ntabwo yaje, ariko wararebaga ukabona Perezida Mwinyi we aracyafite icyizere ko aribuze, barategereje gato bageze aho baravuga bati nyamara umenya atakije,…”.

2.Nta n’intumwa Mobutu yohereje:

Bizige akomeza avuga ko ubwo Perezida Habyarimana yari amaze kubura mucuti we Mobutu, banategereje ko hari intumwa yakohereza ziza zimuhagarariye baraheba, inama ikorwa n’abari bahari Zaire ibura uyihagararira.

Ati “Perezida Mobutu ntabwo yigeze aza muri iyo nama birumvikana ndetse nta na delegasiyo ya Zayire nabonaga aho ku kibuga wenda yari kuba imutegereje”.

3.Ntabwo inama yatangiriye igihe

Ati “Saa yine zarageze inama ntiyatangira, icyo nabonaga kigaragara ni uko Perezida Habyarimana asa nuwifuza ko inama yatangira abashinzwe porotokole bakibaza bati ‘bageze he, ko bataza? Bakajya kubaza abashinzwe porotokole bo muri Tanzania, bati ‘turatangira, turatangira ryari? Inama rero yatinze gutangira ku buryo yatangiye nko mu ma saa tanu, wabonaga nyine Perezida Habyarimana atangiye kurambirwa”

Akomeza avuga ko Habyarimana yarambiwe, afata umwanzuro wo kujya mu cyumba inama yari irimo kuberamo, ati “yagiyemo atari polotokole ya Tanzania ije kumutwara”.

4.Inama yarangiye itinze:

Bizige akomeza avuga ko inama yatangiye ikerewe ndetse no kurangira habaho gutinda kwayo, ati “yarangiye itinze, kuko hari ibintu byayitindije, ku buryo iyo usubije amaso inyuma uvuga uti ‘kuki turiya tuntu twabayeho?

5.Ibyuma by’abasemuzi byarakwamye

Ati “Urugero rw’akantu kabaye, ni uko inama igeze hagati baravuze bati ‘ibyuma by’abasemuzi birapfuye, mbese amajwi y’abasemuzi babaga bari muri za kabine, kuko niba Perezida runaka arimo kuvuga ijambo mu Gifaransa, habaga hari abasemuzi bashyira mu zindi ndimi, ubwo rero ibyo byuma byo mu busemuzi byarapfuye, amajwi akaba atakiza, ku buryo uwo usemurira atumva ibyo uvuga”. Avuga ko byabaye ngombwa ko bibanza gukorwa kugira ngo inama ize gukomeza.

6.Perezida Museveni yatindije inama

Bizige avuga ko na Perezida Museveni wa Uganda, nawe yagize uruhare mu gutinda inama, ati “Perezida Museveni yarayitindije ariko afatanyije na Perezida Mwinyi kuko hari amagambo batangiye kuganira, ku buryo wibazaga uti ‘aya magambo agamije iki? Bari barimo kuganira ku mibanire y’amoko, y’abaturage,… ibyo nabyo byatindije inama”.

7.Ahagana saa cyenda nibwo yasojwe:

Ati “inama yarangiye nka saa cyenda (15:00), ariko inama yagombaga kurangira kare, nka saa saba cyangwa Saa Munani yagombaga kuba yarangiye, yarangiye nyuma yaho rwose yatinze, ubwo abakuru b’ibihugu baravugaga bati ‘igikurikiye noneho ni ugutaha’,…

8.Perezida Mwinyi yifuje ko bafata amafunguro bitari muri gahunda

Aravuga uburyo Perezida wa Tanzania yifuje ko bafatana amafunguro, ati “Aho kugira ngo bahite bataha, ubwo Perezida Mwinyi yaravuze ati ‘Dore inama yatinzeho gatoya ariko twese turashonje ibyiza ni uko twagerageza tugafata icyo kurya hanyuma tukagenda, kubera ko inama yari iteganyijwe kurangira kare, ntabwo byari biteganyijwe ko abakuru b’ibihugu bari buze kurya,… ubwo rero abakuru b’ibihugu bafashe amafunguro bitwara igihe, byafashe nk’isaha cyangwa abiri”.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

9.Habyarimana ageze ku kibuga cy’indege

Avuga ko yari mu bantu baherekeje Perezida Habyarimana ku kibuga cy’indege atashye, batangazwa no kuyigeraho basanga itateguwe.

Ati “Icyantangaje njye, ni uko twahageze tugasanga indege ya Perezida Habyarimana ntabwo abapilote bayiteguye, ubwo rero Perezida agera ku kibuga ahongaho abapilote baratangaye, mbese bameze nkaho twabaguye gitumo kuko batari bazi ko turi buhagere, ubwo Perezida yageraga ku kibuga cy’indege ni nabwo abapilote bagiye kureba uko bategura iyo ndege, ibyo nabyo byafashe akanya,… rwose perezida yagiye kuhava bwije rwose, saa kumi n’ebyiri zari zageze”.

10.Perezida yatashye ahangayitse

Bizige ati“Rwose na mbere ubwo yari ategereje ko inama itangira wabonaga bimuhangayikishije rwose, n’ibyo byo kujya gufata amafunguro nabyo yari yabanje kubyanga, ubwo rero n’aho ku kibuga cy’indege ubwo yasangaga itateguwe wabonaga bimuhangayikishije, yari ahangayitse rwose byaragaragaraga”.

Yakomeje avuga ko we na bamwe mu bo bari kumwe baraye muri Tanzania, inkuru y’urupfu rwe aza kuyibwirwa nyuma ya saa yine z’ijoro zo ku wa 6 Mata 1994, ko sebuja atageze mu rugo amahoro.

Perezida Habyarimana yari amaze imyaka 21 ayobora u Rwanda, tariki ya 6 Mata 1994, indege yo mu bwoko bwa Falcon 50 yari imutwaye Habyarimana hamwe na Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira, n’abandi bari kumwe, yararashwe igwa hafi y’ urugo rwe i Kanombe. Kugeza magingo aya urupfu rwe rukaba rukirimo amayobera.

New Picture 2
Bizige Hermenegilde

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *