Zimbabwe: Abasaga 40 bahiriye muri bus bikekwa ko yatwitswe na gaz

Sangiza iyi nkuru

Byibuze abagenzi 42 nibo bimaze kwemezwa ko baguye mu mpanuka ya bus nyuma y’aho ikigega cya gaz gishwanyukiyemo nk’uko byatangajwe n’Igipolisi cya Zimbabwe cyanashyize ahagaragara amafoto y’iyo bus yahiye igakongoka.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa Kane, itariki 15 Ugushyingo, yabereye mu Karere ka Gwanda, mu birometero nka 550 mu majyepfo ya Harare, umurwa mukuru wa Zimbabwe.

Kugeza ubu tuzi ko abasaga 42 bapfuye ,” uyu ni umuvugizi w’igipolisi, Charity Charamba avugana na AFP nyuma y’iyo mpanuka, aho itangazamakuru rya leta rivuga ko ikigega cya gaz yaturikije iyi bus cyari icy’umwe mu bagenzi bari muri iyi bus.

Usibye abavugwa babaruwe bapfuye, abandi benshi nabo bakomerekejwe bikomeye n’ubushye.

Uyu muvugizi w’igipolisi akaba yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, AP, ko byibuze abantu 20 ari bo bahiye, harimo abahiye bikabije.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *