Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, aributsa buri muturarwanda wese ko Polisi y’u Rwanda iri maso ku kubungabunga mu buryo bwose bukenewe umutekano w’Abanyarwanda kandi ko n’abashaka kuwuhungabanya barimo kurota.
Ibi IGP Dan Munyuza yabivugiye mu kiganiro Polisi y’igihugu yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2018, ikiganiro cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda. Nicyo kiganiro cya mbere agiranye n’abanyamakuru kuva yazamurwa mu ntera, akagirwa Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu.
Umuyobozi wa Polisi yavuze ko Polisi ikomeje gushyira imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga (cyber security), kandi ko bakomeje kubungabunga umutekano wo mu muhanda.
Avuga ku bijyanye n’amahoro n’umutekano IGP Dan Munyuza yagize ati : “Haracyariho abarota ko bazahungabanya umutekano w’u Rwanda, ariko izo ni inzozi nyine, ntibazigera bazikabya, kuko tuwukomeyeho”.

IGP Dan Munyuza yasabye abanyamakuru kugira uruhare mu kwigisha abaturarwanda, bakarushaho gusobanukirwa ibituma birinda gukora ibyaha.
Yagize ati : “Ibyo mwandika turabikurikirana, muduha amakuru, biradufasha, iyo mudufashije kumenya n’abapolisi bakoze amakosa turabakosora bikarushaho kumera neza”
Mu ijambo ry’Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyakuru bigenzura RMC, Cléophas Barore yasabye ko hatabaho gukimbirana uko ariko kose hagati y’inzego zombie, abannyamakuru n’abapolisi, aho yatanze urugero ku makimbirane ajya avuka habaye ifatwa ry’amafoto.
Cleophas Barore yashimiye Polisi y’u Rwanda imikoranire myiza ifitanye n’Itangazamakuru, asaba ko ikomeza ityo.
Umuyobozi wa RMC yakebuye abanyamakuru bakora amakosa aho kuyasobanura bakihutira kuzamura ikarita, abasaba kubicikaho, bakitwara neza.


