Umushinjacyaha mukuru yagiye kuragira inka yitwaje imbunda

Sangiza iyi nkuru

Umushinjacyaha Mukuru Wungirije mu gihugu cya Uganda, Mwesigwa Rukutana yagaragaye mu ifoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga aragiye inka ze ariko yitwaje imbunda mu ntoki.

Iyi foto yakwirakwiye kuwa Gatanu w’iki Cyumweru dusoza, igaragaza Rukutana ari imwe mu famu  (farm) ze yitwaje imbunda yo mu bwoko bwa Karacinikovu bakunda kwita AKA 47

Iyi foto ya Rukutana yatumye abantu benshi bakomeza kwibaza impamvu  yo kwitwaza imbunda aho kuba inkoni.

Mu kiganiro na Chimpreports ku murongo wa telefoni, RUkutana yavuze ko nta gidasanzwe kumubona yitwaje imbunda.

Ati” Ese ikibazo kiri he? Reka tuvuge ko ari njye uri mu ifoto, ese ubwo cyaba ari ikibazo.”

Ni mu gihe ababona ibintu ku rundi ruhande bavuga ko ibyo Rukutana yakoze byerekana ko ubutegetsi bugendera ku mategeko ahagarariye bucumbagira.

Uwitwa Nicholas Opiyo kuri twitter ati” Ese ni uku Rukutana aragira inka. Umujyanama mu by’amategeko wungirijew’igihugu. Ntawahamya ko hari amahoro (…)”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Abandi na bo bashinja Rukutana kugaragaza isura y’igihugu nabi.

Uwitwa Nada Andersen ati”  Hari ikitameze neza, kubona umugabo ufite inda imeze nk’ikibindi yitwaje imbunda(…).”

Mwesigwa Rukutana agaragaye yitwaje imbunda ku karubanda mu gihe itsinda ry’abantu batazwi baherutse gushyira hanze urutonde rw’abayobozi bakuru bazicwa gusa izina ry’uyu mugabo ntiryagaragayemo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *