Huye: Ikipe y’igihugu ‘Amavubi ‘ inganyije na Centrafrique

Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda, Amavubi yanganyije n’ikipe yo muri Repubulika ya Centrafrique , ibitego bibiri kuri bibiri. Ni umukino watangiye saa cyenda n’igice (15:30) zo kuri iki cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2018, kuri sitade mpuzamahanga ya Huye, aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda  yakiriye iya Centrafrique mu mukino wo kwishyura. Ni ku munsi wa Gatanu […]

Amagambo ya Nduhungirehe nta cyizere atanga ku busabe bwa Kayumba Nyamwasa

Nyuma y’aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Lindiwe Sisulu, avuze ko Kayumba Faustin  Nyamwasa yamusabye ko yagirana ibiganiro n’u Rwanda, ubu busabe bwe bushobora kutakirwa. Icyizere ku busabe bwa Kayumba gisa naho kiyoyotse nyuma y’aho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, atangaje ko u Rwanda rudateze kugirana ibiganiro n’abo yise […]

Beni: Umutekano mucye watumye ibikorwa by’ubutabazi kuri Ebola bihagarikwa

Abayoboye ibikorwa by’ubuzima muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo babaye bahagaritse ibikorwa by’ubutabazi ku ndwara ya Ebola mu mujyi wa Beni kubera ibitero by’inyeshyamba bikomeje gukara. Minisiteri y’ubuzima muri Congo yatangaje ko inyeshyamba zagabye igitero “mu ntambwe nkeya” uvuye ku kigo cy’ubutabazi bwihuse ku ndwara ya Ebola kiri muri uwo mujyi uri mu ntara ya […]

Bwa Mbere, Diamond na Wizkid bari gukorana indirimbo byitezwe ko izagera kure

Niba wari utegereje indirimbo ihuriweho n’abahanzi babiri b’Abanyafurika kuri ubu bagezweho ku ruhando mpuzamahanga, Wizkid na Diamond Platnumz kuri ubu ugiye gusubizwa kuko aba bahanzi bamaze kwemeza ko bakoranye indirimbo kandi biteguye kuyishyira ku mugaragaro vuba. Umuhanzi Wizkid yemeje aya makuru abinyujije muri video ngufi yashyizwe na Diamond ku rukuta rwe rwa Instagram, aho Wizkid […]

Umushinjacyaha mukuru yagiye kuragira inka yitwaje imbunda

Umushinjacyaha Mukuru Wungirije mu gihugu cya Uganda, Mwesigwa Rukutana yagaragaye mu ifoto yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga aragiye inka ze ariko yitwaje imbunda mu ntoki. Iyi foto yakwirakwiye kuwa Gatanu w’iki Cyumweru dusoza, igaragaza Rukutana ari imwe mu famu  (farm) ze yitwaje imbunda yo mu bwoko bwa Karacinikovu bakunda kwita AKA 47 Iyi foto ya Rukutana […]

Uganda: Hadutse imyigaragambyo yibasiye Abahinde nyuma yo kubashinja ubwicanyi

Abantu babiri barasiwe mu myigaragambyo yadutse mu Karere ka Kole no mu mujyi wa Lira mu majyaruguru ya Uganda yatangiye kuri uyu wa Gatandatu nyuma ya saa sita ubwo hashyingurwaga umwana w’umuhungu w’imyaka 11 witwa Dickens Okello bivugwa ko yishwe n’Abahinde babiri mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoza. Iyi myigaragambyo yatangiriye Kole igakwira no mu mujyi […]

Abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi baracyidegembya muri Uganda

Amakuru yizewe aragaragaza amazina y’Abanyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko bakaba bacyidegembya mu turere dutandukanye two mu gihugu cya Uganda nta nkomyi. Muri aba Banyarwanda nk’uko ikinyamakuru Watchman kibitangaza harimo  Jean Baptiste Bizimungu na  Augustin Rwiririza, bombi bahoze ari abayobozi mu nzego  z’ibanze mu Rwanda mu gihe jenoside yabaga. Bivugwako […]

Nyagatare: Hafatiwe imodoka ipakiye ibiyobyabwenge

Ku bufatanye bw’inzego z’umutekano mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Matimba mu kagari ka Nyabwishongwezi kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2018, Polisi yafashe  imodoka yo mu bwoko bwa DYNA ifite ibirango RAC 439T ipakiye amakarito 171 y’inzoga zitemewe zo mu bwoko bwa zebra waragi. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police […]

U Bushinwa bwaburiye abashaka kubugabaho intambara y’ubukungu

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yavuze ijambo risa nk’irirasa kuri gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo gushyira imbere inyungu zayo bwite kurusha iz’ibindi bihugu. Perezida Xi Jinping yavuze ko ibihugu bishyira imbere inyungu zabyo byonyine birangira bitsinzwe. Ni ijambo  yavugiye mu nama y’ubukungu y’umuryango w’ibihugu byo muri Asia-Pacific, igice cy’isi gishobora kwibasirwa cyane […]

Nyamasheke: Ikibazo cy'ingemwe zo gutera kibereye ingorabahizi abahinzi b'icyayi

Abahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative yitwa COOPTHEVIGI mu karere ka Nyamasheke bavuga ko  bafite ikibazo cy’ingemwe z’icyayi zo gutera, bakavuga ko mu gihe bari barateguye imirima minini yo kugihingamo ingemwe bagombaga guhabwa n’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura bahawe nke ku zo bari biteze, bikaba bituma hari imwe mu mirira igiye kurara kandi yagombye kuba iteyeho icyayi […]