Niba wari utegereje indirimbo ihuriweho n’abahanzi babiri b’Abanyafurika kuri ubu bagezweho ku ruhando mpuzamahanga, Wizkid na Diamond Platnumz kuri ubu ugiye gusubizwa kuko aba bahanzi bamaze kwemeza ko bakoranye indirimbo kandi biteguye kuyishyira ku mugaragaro vuba.
Umuhanzi Wizkid yemeje aya makuru abinyujije muri video ngufi yashyizwe na Diamond ku rukuta rwe rwa Instagram, aho Wizkid avugamo ko hari akazi kaje vuba, ko abafana babo bakwicara nk’abiteguye kurya.
Iyi nkuru dukesha Bongo5 ivuga ko aba bahanzi bombi bahuriye I Dubai mu gitaramo kitwa One Africa Music Fest, aho abahanzi b’ibyamamare batandukanye bahuriye ku rubyiniro muri iri serukiramuco mpuzamahanga.

Biravugwa ko nta gushidikanya iyi ndirimbo ishobora kuzaba indirimbo izagera kure muri Afurika kandi ngo indirimbo Diamond amaze gukorana n’abahanzi bo muri Nigeria ntabwo zijya zimutenguha.
Abakunzi b’aba bahanzi rero reka tubabwire ko mushonje muhishiwe.


