Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda, Amavubi yanganyije n’ikipe yo muri Repubulika ya Centrafrique , ibitego bibiri kuri bibiri.
Ni umukino watangiye saa cyenda n’igice (15:30) zo kuri iki cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2018, kuri sitade mpuzamahanga ya Huye, aho ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakiriye iya Centrafrique mu mukino wo kwishyura.
Ni ku munsi wa Gatanu w’irushanwa ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun muri Kamena 2019. Umukino ukaba warangiye amakipe yose anganyije ibitego bibiri ku bindi.
Umukino ubanza wari wabereye muri Centrafrique aho iyi kipe yari yatsinze iy’ Amavubi ibitego 2-1. Abasore b’u Rwanda bakaba baje bashaka intsinzi muri uyu mukino kugira ngo barebe ko bagaruka mu irushanwa.
Ku munota wa munani, Ombarenga Fitina yazamukanye umupira mwiza awuhereza Jacques Tuyisenge wari uhagaze neza ahita atsinda igitego cya mbere cy’Amavubi, ku munota wa 26, Mahamadou Habib Habibou yatsinze igitego cyo kwishyura cya Centrafrique.
Ku munota wa 46 ubwo hakorwaga ikosa n’umuzamu wa Centrafrique, ubwo yasohokaga nabi, Jacques Tuyisenge yatsinze igitego cya kabiri cy’u Rwanda.
Mu minota y’inyongera, ku wa 94, umusore ukina hagati mu ikipe yo muri Espagne yitwa Valencia, Geoffrey Kondogbia ukinira Centrafrique, yatsinze igitego cy’umutwe. Umukino urangira amakipe yombi anganyije
Nyuma y’umukino, umutoza wa Centrafrique, Raoul Savoy yabwiye itangazamakuru ko nta mukino mwiza amakipe yose yakinye. Ati “ya makipe yombi ntabwo yatweretse umukino mwiza nubwo habonetsemo ibitego byinshi, abakinnye bange bakomeje gushyiramo imbaraga tubona igitego cyo kwishyura mu minota y’inyongera. Ndifuza ko Côte d’Ivoire yanganya”.
Uko indi mikino yarangiye
Madagascar 1:3 Sudan
Ethiopia 0:2 Ghana
Rwanda 2:2 Centrafrique
Eswatini 1:2 Niger
Mozambique 1:0 Zambia
Lesotho 1:0 Tanzania


Paul Mugabe/Bwiza.com


