Amagambo ya Nduhungirehe nta cyizere atanga ku busabe bwa Kayumba Nyamwasa

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Lindiwe Sisulu, avuze ko Kayumba Faustin  Nyamwasa yamusabye ko yagirana ibiganiro n’u Rwanda, ubu busabe bwe bushobora kutakirwa.

Icyizere ku busabe bwa Kayumba gisa naho kiyoyotse nyuma y’aho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, atangaje ko u Rwanda rudateze kugirana ibiganiro n’abo yise abanyabyaha babuza umudendezo igihugu n’akarere muri rusange.

Nduhungirehe yagize ati”  Niba hari umuyobozi wa Afurika y’Epfo wifuza ibiganiro n’abanyabyaha bihisheyo banakuriye ibikorwa bihungabanya akarere kacu; akwiye kubikora ku giti cye. Ariko ntakwiye gutekereza ibyo gushyira u Rwanda muri ibyo biganiro.”

Aya magambo y’uyu muyobozi aje mu gihe Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’Epfo avuga ko igihugu cye cyizeye ko umubano wacyo n’u Rwanda uzarushaho kuba neza gusa akongeraho ko ikibazo cya  Kayumba Nyamwasa kikigoranye.

Minisitiri Lindiwe Nonceba Sisulu avuga ko ikintu gikwiye kwibazwa ari ukumenya ukuntu umubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda wangiritse kugeza aho uri ubu, kandi bifuza ko bitazongera.

download 1 1
Minisitiri w’Ububanyi n’Aamhanga wa Afurika y’Epfo, Nonceba Sisulu avuga ko ikibazo cya Kayumba Nyamwasa kikiri ihwa mu mubano w’ibihugu byombi

Lindiwe Nonceba Sisulu yavuze ko babonanye n’abimukira b’Abanyarwanda bayobowe na Kayumba Nyamwasa bashaka kumva icyo batekereza ndetse no kubamenyesha uko Afurika y’Epfo ibona uko ikibazo cyabo cyakemuka.

Ishyaka RNC (Rwanda National Congress) ni ishyaka rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera mu buhungiro ryashingiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa 12 Ukuboza 2010.

Mu barishinze b’ingenzi barimo, Dr Theogene Rudasingwa, Kayumba Nyamwasa, Gerald Gahima na Patrick Karegeya wiciwe muri imwe mu mahotel yo muri Johannesburg kuwa 31 Ukuboza 2013. Aba barishinze ariko nyuma baje gushwana baratandukana Dr Rudasingwa n’umuvandimwe we, Gerald gahima bitandukanya naryo mu 2016 bashinga iryo bise RNC Nshya.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Tubibutse ko atari ubwa mbere u Rwanda ruvuga ko rutakwicara ku meza n’abavuga ko batavuga rumwe narwo.

Mu 2013 uwari perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete, nawe yigeze gusaba Guverinoma y’u Rwanda kugirana imishyikirano n’umutwe wa FDLR ariko yamaganirwa kure na benshi barimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse na IBUKA yatangaje ko kwemera gushyikirana n’uyu mutwe kwaba ari uguha agaciro impamvu urwanira no gushyigikira umuco wo kudahana. Uyu mutwe ukaba ushinjwa kuba warashinzwe n’abasize bakoze jenoside mu Rwanda bahunze ubutabera.

Kugeza ubu, abo ku ruhande rwa Kayumba rwasabye kuganira n’u Rwanda ntacyo baratangaza ku magambo ya Amb. Olivier Nduhungirehe.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *