Uganda: Hadutse imyigaragambyo yibasiye Abahinde nyuma yo kubashinja ubwicanyi

Sangiza iyi nkuru

Abantu babiri barasiwe mu myigaragambyo yadutse mu Karere ka Kole no mu mujyi wa Lira mu majyaruguru ya Uganda yatangiye kuri uyu wa Gatandatu nyuma ya saa sita ubwo hashyingurwaga umwana w’umuhungu w’imyaka 11 witwa Dickens Okello bivugwa ko yishwe n’Abahinde babiri mu ntangiriro z’iki cyumweru dusoza.

Iyi myigaragambyo yatangiriye Kole igakwira no mu mujyi wa Lira yari irimo abaturage bigaragambyaga bamagana abacuruzi b’Abahinde bakorera muri aka karere.

Ibintu byatangiye kuba bibi ahagana saa munani z’amanywa mu muhango wo gushyingura uyu mwana w’umuhungu wigaga mu ishuri ribanza ubwo abari bitabiriye uyu muhango bageragezaga kubuza polisi kugira uruhare muri iri shyingurwa.

Umunyamakuru wa Chimpreports dukesha iyi nkuru wakurikiranye uyu muhango avuga ko abari bawitabiriye batashakaga ko polisi n’abandi bayobozi b’akarere bagira icyo bavuga mu gushyingura.

Uwatangaga amajambo muri uyu muhango ati: “Ubwo nahamagaraga umukuru w’akarere ngo avuge, abaturage bamuvugirije induru bategeka ko ava ku ruhimbi.”

Bamwe mu bapolisi ngo batangiye kubona bikomeye batangira kuvaho umwe umwe, ariko abaturage babakurikiza ibitutsi ndetse banabatera amacupa y’amazi biba ngombwa ko abapolisi barasa mu kirere noneho ibintu birushaho kuba bibi.

Mu gasantere ka Alito, mu ntambwe nkeya uvuye aho uwo mwana w’umuhungu yiciwe, bivugwa ko abantu babiri baharasiwe.

Hagati aho, mu mujyi wa Lira, abigaragambya batangiye nyuma ya saa sita nyuma yo kumva ko hari Umuhinde wasutse lisansi ku mukozi we w’Umugande akagerageza kumutwika.

Igipolisi cyakoresheje ibyuka biryana mu maso kugirango gicururutse abigaragambyaga.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko hari n’amakuru avuga ko zimwe muri business z’Abahinde zagabweho ibitero muri uyu mujyi ndetse ko hari n’Umuhinde waba warishwe n’abigaragambya.

Ibi ariko DPC Joel Tubanone yabihakanye avuga ko nta muntu azi wapfiriye mu Mujyi wa Lira mbere yo kongeraho ko umutekano wagarutse.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *