Nyuma y’igihe kitari gito yari amaze yarahagaritswe n’ikipe ya Rayon Sports bamushinja kuba yaragambaniye iyi kipe, uyu munyezamu yamaze kwemererwa kuba yajya mu ikipe ashaka, aho yamaze guhabwa urupapuro rumurekura (Release letter).
Uyu munyezamu byari bimaze iminsi bivugwa ko ashakishwa cyane n’ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya ndetse ko bari baranamaze kumvikana, ashobora guhita ayerekezamo mu minsi ya vuba.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yahaye ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports
Yagize ati: “Muraho mwese? reka mfate uyu mwanya mvuge nti, Mwarakoze muryango wa Rayon Sports, Urugendo rwanjye mu ikipe ya Rayon Sports rwatangiye Tariki ya 12 Nyakanga 2013, rubaye rusubitswe Uyu munsi Tariki ya 17 Ugushyingo 2018.”
“Imyaka 5 ni myinshi ndi mu ikipe ya Rayon Sports, Ikipe yambereye Umuryango mwiza, ndayishimira bikomeye mu gihe cyose, umunsi ku munsi mwamfashe nk’umwana wanyu, ndabibashimira.”
“Natanze imbaraga Nari mfite zose n’ubwenge bwanjye mu gihe nari mu ikipe ya Rayon Sports, nkora ibishoboka byose, ngo ikipe ya Rayon Sports igere ku musaruro mwiza.”
“Ndashimira muri rusange abayobozi b’ikipe ya Rayon Sports, abatoza bose twakoranye, abakinnyi bose nabanye namwe muri iyi myaka 5, abaganga b’ikipe ya Rayon Sports, abakozi bose bose b’ikipe ya Rayon Sports, by’umwihariko mwe Abafana ba Rayon Sports sinziko nabona uburyo mbashimira, ariko Muri macye Ndabasabira umugisha utagabanyije ku Mana.”
“Hari ibyabaye mu minsi ishize bitagenze neza, ariko ndababwiza ukuri n’umutima nama wanjye, ko nta na rimwe nigeze ntekereza kugambanira Ikipe yanjye, nta na rimwe nakoze iryo kosa, nta rimwe ariko, nk’uko nabeshyewe kenshi.”
Bakame yakomeje avuga ko atifuza kugaruka ku byamuvuzweho mu minsi ishize
“Mu mutima wanjye hari ukuri ku byabaye byose kuva mu kwezi kwa 6. Singombwa ko mbigarukaho kuri ubu, icyiza ni ukureba imbere ubuzima bugakomeza.
Hari abashatse gusiga izina ryanjye icyasha, babigambira ku bushake bwabo, ntazi icyo dupfa, ariko nta kibazo mfite njye.”
Umutima wanjye warababaye, ariko ubu ndizera ko byose birangiye, nzagaruka kandi meze neza kurusha Bakame Mwamenye mbere.
“Perezida Muvunyi, Ndagushimiye cyane, kuba ukoze ibishoboka byose ibibazo bikarangira. Rayon Sports ni Umuryango wanjye. Ndifuriza Rayon Sports ibyiza byose bishoboka mu bihe biri imbere, abakinnyi muzakomeze mukore mushimishe abafana. Gikundiro ni Umuryango! Ejo cg ejobundi Imana nibishaka Nzagaruka.
Biravugwa ko ndayishimiye Eric Bakame yaba yifuzwa n’ikipe yo muri Kenya yitwa AFC Leopards.


