Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yanenze imyitwarire y’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, avuga ko umusaruro irimo kubona ujyanye n’intsinzi yashatswe.
Bamporiki avuga ko kugira ngo haboneke ibyishimo mu banyarwanda, hakwiye gushyira imbaraga mu kuzamura abakiri bato, bitari ibyo ngo byaba ari nk’abifuza kugereka amagorofa ku nzu itagira ibyuma, amabuye na Sima.
Ibi yabitangaje nyuma yuko ikipe y’igihugu amavubi inganyije na Centrafrica ibitego 2:2 nyuma y’uko ikipe y’u Rwanda, Amavubi, yari yayoboye umukino ikaza kwishyurwa mu minota y’inyongera.
Bamporiki yagize ati “ Umutsindo Amavubi twabonye, ahwanye n’intsinzi twashatse. Kugira ngo tugwize ibyishimo rusange nihashyirwe imbaraga mu gutoza Ingamba y’Ibirezi n’Imbuto “Abato”. Ibitari ibyo twaba tumeze nk’abifuza kugereka amagorofa ku nzu itagira ibyuma, amabuye n’isima. ”

Abanyarwanda baheruka kubona ibyishimo mu mwaka wa 2004, ubwo Amavubi yabonaga itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia.
Paul Mugabe


