Umukino wagombaga kuzahuza APR FC na Rayon Sport wakuweho

Sangiza iyi nkuru

Umukino wagombaga guhuza ikipe ya APR FC na Rayon Sports ku wa Gatanu taki ya 23 Ugushyingo 2018, uteguwe n’urwego rw’umuvunyi mu rwego rw’ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa wamaze gukurwaho.

Itangazo ry’Ishyirahamwe rw’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryo kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2018, ricishije ku rukuta rwayo rwa twitter, rivuga ko umukino wari uteganyijwe wo kurwanya ruswa wagombaga kuzahuza APR FC na Rayon Sports wakuweho.

Aganira n’itangazamakuru, umuvugizi wa FERWAFA, Bonnie Mugabe yavuze ko ihagarikwa ry’uyu mukino ryabaye ku mpamvu zitabaturutseho.

Yagize ati “Uyu munsi nibwo twamenyeshejwe n’urwego rw’umuvunyi ko umukino wari uteganyijwe wagombaga kuzahuza Rayon sports na APR FC, kuri 23 Ugushyingo 2018 utakibaye, ku mpamvu zitabaturutseho”.

Umukino wo kurwanya ruswa waherukaga kuba muri 2013 aho ikipe ya Police Fc yatwaye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Rayon Sports ibitego 2:1.

Paul Mugabe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *