Umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, Eugène Rutagarama asanga hari byinshi njyanama z’utugari n’imirenge zigomba gukora mu kuvuganira abaturage, aho ugisanga ibibazo byinshi by’abaturage byakagombye kuba byarakemuwe ku bufatanye bw’aba Gitifu b’utugari n’imirenge na njyanama zabo ngo usanga bidakemuka.
Ni bimwe mu byo uyu muyobozi yavuze nyuma y’icyumweru cy’umujyanama cyari cyateguwe na njyanama y’aka karere, aho bwa mbere, abajyanama bagenderaga hamwe bagasura umurenge runaka bagatega amatwi abaturage,bakumva ibibazo byabo bakabisubiza,ibidasubijwe uwo mwanya bigahabwa umurongo bigomba gukemukiramo.
Mu bibazo bikibangamiye abaturage bikeneye ubuvugizi bwihuse bw’aba bajyanama,ngo hari ibijyanye n’ingurane z’ibyangizwa n’ahacishwa imiyoboro y’amashanyarazi abaturage badahabwa, abanyurizwa insinga z’amashanyarazi hejuru y’amazu bagategereza kwimurwa bagaheba kandi babariwe ariko amafaranga ntabagereho, kutagira amazi meza henshi, abaturage bakinubira ko abakozi ba REG na WASAC basa n’abakorera mu biro gusa,batabegera ngo babakemurire ibibazo.
Ibindi ni ibyiciro by’ubudehe binubira ko bitakozwe neza bamwe bikaba byarabagizeho ingaruka zo guhora mu bukene bukabije kubera ko bareberwa mu cyiciro cy’abishoboye kandi nta n’urwara rwo kwishima bagira, imisoro y’ubutaka ihanitse abaturage babarirwa kandi ibihavugwa atari byo ubutaka bwabo bwagenewe bakikanga ko hari igihe bazaterezwa cyamunara ubutaka bwabo kubera gukomeza kubarirwa ayo batazigera babona, ibikorwa remezo byinshi bidatunganye n’ibindi.
Rutagarama Eugène akavuga ko hari byinshi njyanama y’akarere itahaga ingufu kubera kutamenya uburemere bwabyo, kumvira rimwe ibibazo by’abaturage,bikaba ngo byarabahaye ishusho yo kurushaho kubegera.
Yagize ati “turacyafite ikibazo gikomeye cya za njyanama z’utugari n’imirenge zitwara nk’abakozi ba ba Gitifu aho kugenzura imikorere yabo ngo barebe uburyo bakemura ibibazo by’abaturage, ugasanga babakomera amashyi gusa ngo bakoze nk’aho bagenzuye uko ibintu byakozwe, bigaterwa n’uko batarumva neza uburemere n’inshingano bahabwa n’itegeko rigenga za njyanama, ari yo mpamvu tugiye kuzihugura zikanoza imikorere.’’
Yakomeje agira ati’’ bamenye itegeko rigenga za njyanama,bakurikirane imikorere y’abayobozi mu tugari n’imirenge kuruta uko bicara bagakoma amashyi ngo Gitifu yavuze. Babe ugutwi k’umuturage,ibidakemuka bamenye impamvu babe babibaza na Gitifu igihe bibaye ngombwa kuko babifitiye ububasha,kandi na njayanama y’akarere tuzakomeza kubaba hafi.’’
Umwe mu bajyanama b’imirenge waganiriye na Bwiza.com, yavuze ko amahugurwa ari ingenzi kuko yemera ko hari aho bagihuzagurika bakumva ko kuba Gitifu w’umurenge cyangwa w’akagari yaganiriye n’abaturage bihagije,hakaba n’aho mu tugari abajyanama batwo batitabira n’inama njyanama cyangwa zikaba gake cyane kandi bagombye guhoza ijisho ku buzima bw’umuturage wabatoye, avuga ko bagiye kwisubira ho umuturage agashyirwa imbere mu iterambere.
Bamwe mu batuye umurenge wa Nyakabuye wasorejwe mo iyi gahunda bavuze ko kuba abajyanama bose batangiye kubegera bakumva ibibazo byabo byananiranye bakabiha umurongo hari byinshi bizakemura, bagasaba n’abandi bashinzwe ubuzima bwabo bwa buri munsi cyane cyane REG na WASAC kubera ibibazo byinshi bijyanye n’amazi n’amashanyarazi, na bo kumanuka bakabegera, baba batabishoboye njyanama y’akarere ikaba yagira undi mwanzuro ibifata ho kuko ngo usanga ibi bibazo bikabije kuba byinshi cyane ari ko binabashyira mu bukene n’imibereho mibi.




