Leta y’u Rwanda igaragaza ko idashobora gutangaza ubutumwa bukubiye mu ibaruwa bivugwako ari umweru Perezida Museveni wa Uganda yandikiye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame kuwa wa Kane,tariki 25 Ukwakira 2018.
Ibi bishimangirwa n’imvugo ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Dr Richard Sezibera mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2018.
Ubwo uyu muyobozi yabazwaga ibyari bikubiye mu ibaruwa Museveni yoherereje u Rwanda, yavuze ko ibijyanye n’iyi baruwa adashobora kubitangariza abanyamakuru.
Ati “ (Aseka) Birumvikana ko ibyari muri iyo baruwa ntabivugira hano . Ariko umubano hagati y’u Rwanda na Uganda ntabwo umeze neza nk’uko tubyifuza. Hari ibibazo muzi, Abanyarwanda bajyayo bahagirira ibibazo, abacuruzi bacu. Si twe biturukaho,bituruka ahandi.”

Minisitiri Sezibera kandi yemeje ku mugaragaro ko hari abantu bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda baba muri Uganda.
Ati “ Hari n’abantu bari hariya bifuza guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ibyo ni ibibazo twifuza ko byakemuka. Turifuza ko umubano warushaho kuba neza.”
N’ubwo Minisitiri Sezibera adashaka gutangariza Abanyarwanda ibyari bikubiye muri iyi baruwa bivugwa ko ari umweru, abakurikiranira hafi umubano w’ibi bihugu byombi bavuga ko iyi baruwa ishobora kuba yarasubizaga ahubwo iyo U Rwanda rwaba rwarandikiye Uganda ibaza ibikorwa bitari byiza bikomeje kugirirwa Abanyarwanda muri iki gihugu.
Umwe mu bakurikiranira hafi iby’umubano w’ibi bihugu byombi waganiriye na The East African yagize ati “Umubano hagati ya Kampala na Kigali biragoye kuwusesengura ariko biragaragara ko utameze neza. Niba Museveni yarohereje ubutumwa kuri Kagame birumvikana ko yasubizaga ubwo yaba yarohererejwe.”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Uyu avuga ko ibyo Abanyarwanda baba cyangwa bagenda muri Uganda bakorerwa, barimo gutabwa muri yombi, gukorerwa iyicarubozo no gucuzwa utwabo byari bimaze gukabya bityo U Rwanda rukaba rutari kwicara ngo rurebere.
Ati” Kigali yagaragaje kenshi ko hari ikibazo cy’abaturage bayo bahohoterwa iyo bari muri Uganda. Nagiye numva ko habayeho ukwijujuta kw’abayobozi, ubwo rero hari igihe iki cyari igisubizo.”
Minisitiri Sezibera si we muyobozi wa mbere ku ruhande rw’u Rwanda utarashatse kugira icyo atangaza kuri iyi baruwa.
Uhagarariye U Rwanda muri Uganda, Rtd Major Gen. Frank Mugambage yanze kugira icyo avuga kuri iyi ngingo ubwo yavuganaga na The East African nyamara bidakuraho ko iyi baruwa yoherejwe mu gihe ibihugu byombi bikomeje kutarebana neza muri dipolomasi yabyo kubera impamvu zitandukanye.


