Mu gihugu cy’u Burundi abahagarariye abandi badepite n’abahagarariye komisiyo zishinzwe amahoro mu nteko batangiye kuganira ku kuntu mugenzi wabo ushinjwa gushaka kwica umukuru w’igihugu yakwamburwa ubudahangarwa agashyikirizwa ubutabera.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Pascal Nyabenda, niwe wahamagaje abadepite bahagarariye abandi n’abahagarariye komisiyo z’amahoro mu nteko kugirango bigire hamwe uko uyu mudepite, Pierre Celestin Ndikumana (uri ku ifoto), yakwamburwa ubudahangarwa nk’uko byasabwe n’Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika.
Mu butumire yatanze nk’uko tubikesha UBMNews, Hon. Pascal Nyabenda, yavuze ko Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika yasabye ko uwo mudepite yakwamburwa ubudahangarwa ku mpamvu z’iperereza ubutabera buri kumukoraho.
Igipolisi cy’u Burundi kibinyujije ku muvugizi wacyo, Pierre Nkurikiye kikaba giheruka gushinja Depite Ndikumana kuba arimo gutegura umugambi wo kwica bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu barimo n’umukuru w’igihugu, Pierre Nkurunziza.
Depite Ndikumana ariko we yasobanuye ko ibyatangajwe n’igipolisi ari umugambi wo kumukura muri politiki, ndetse yemeza ko afite ibimenyetso bigaragaza ko ibyo ashinjwa ari itekinika ryateguwe n’ubutasi bw’u Burundi.
Kuwa 18 Ukwakira nibwo Igipolisi cy’u Burundi cyeretse itangazamakuru abantu batawe muri yombi bashinjwa kugerageza kwica abadepite babiri bo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi. Aba ngo bakaba baravuze ko batumwe na Pierre Celestin Ndikumana kuko ngo batumva ibintu kimwe muri politiki.
Ubwo yabazwaga kuri ibi Ndikumana yagize ati: “ Uwo mudepite Justine bavuga njye namumenye ndebye mu gitabo kirimo amazina y’abadepite ubundi ntawe nari nzi. Uwo mugabo we, Hilaire nawe ndamuzi yaranyigishije kandi bose ntacyo dupfa .”


