Muhanga: Hashize imyaka 8 bategereje ingurane ariko barahebye

Sangiza iyi nkuru

Abimurwa mu bibanza byagenewe kubakwamo amazu agezweko kandi aciriritse mu nkengero z’Umujyi wa Muhanga mu Kagari ka Munyinya, mu Murenge wa Shyogwe, bazakomeza kwishyurwa hakurikijwe ibiciro bikubiye mu igenagaciro ryakozwe muri 2007.

Imyaka igera ku munani ishize igice kimwe cy’ubutaka buri mu kagari ka Munyinya bukorewe igenagaciro, ngo ababutuweho bahabwe ingurane bahimuke kuko hazubakwa amazu meza kandi aciriritse yo guturamo mu nkengero z’Umujyi wa Muhanga.

Nyuma yo gukora igenagaciro, abatuye kuri ubwo butaka bamaze imyaka igera ku 8 batarabona ingurane ku butaka bwabo, ndetse nta gikorwa kiramba bemererwa kubukoreraho.

Ku cyiciro cya kabiri cy’abaheruka guhabwa iyo ngurane mu mpera z’umwaka wa 2015, abaturage bamwe ntibashoboye kwishyurwa.
Aba bagaragaza ko ingurane bagenewe mu igenagaciro ryakozwe mu 2007 ntacyo rikibamariye, mu gihe abandi zimwe mu nzu zabo zimaze gusaza ariko badashobora kuhava nk’uko iyi nkuru dukesha Radio 10 ikomeza ivuga.

Kuri iyi ngingo amategeko mashya agenga ibyo kwimurwa ku nyungu rusange agena ko igenaciro ritakaza agaciro nyuma y’amezi 3 rikozwe, ariko ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bugaragaza ko abishyuwe bose hakurikijwe igenagaciro rya 2007 bityo n’abasigaye bikazagenda bityo.

Kuva abatuye kuri ubu butaka bamenyeshwa ibyo kwimurwa, hari abari bahawe uruhushya n’urwego rw’umuvunyi kugirango babashe gusana amazu batuyemo, ibyo bakoreshe basana bikaba bidashobora kuzishyurwa hakurikijwe igenagaciro rya 2007.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *