ISIS yijeje u Bwongereza n’inshuti zabwo iminsi y’umwijima nyuma y’ibitero by’i Buruseli
Islamic State yasezeranyije igihugu cy’u Bwongereza n’inshuti zacyo iminsi y’umwijima nyuma y’umunsi umwe gusa uyu mutwe ugabye ibitero bikomeye I Buruseli mu Bubiligi. Uyu mutwe wifashishije konti yawo kuri application ya telegram itanga ubutumwa ivuga ko yageneye ibihugu yise Crusader States. (Crusade ikaba ari intambara yabaye mu 1095 ubwo Papa Urban II yahamagariraga ibihugu by’abakirisitu […]
Umuzamu wa Chelsea yashimangiye ko guhambiriza Jose Mourinho byari byaratinze
Thibaut Courtois,ufatira ikipe ya Chelsea yashimangiye ko kwirukana uwahoze ari umutoza wayo Jose Mourinho byari byaratinze, ahubwo ko bakabaye baramuhambirije akigaragaza intege nke. Kuba Roman Abramovich yaramwirukanye akazana Guus Hiddink ngo n’igikorwa cy’indashyikirwa n’ubwo ngo yaje amazi amaze kurenga inkombe ariko ntacyo bitwaye biteguye impinduka nziza. Courtois yavuze ko kuba Chelsea iri mu myanya ya […]
Imyanya 7 y’akazi k’igihe gito ku bitaro bya Rwamagana (Deadline 30/03/2016)
Ubuyobozi bw’ibitaro bya’ Rwamagana burifuza gutanga akazi kigihe gito ku myanya ikurikira: No Umwanya w’akazi Umwirondoro Umubare w’imyanya ipiganirwa 1 Umukontabure wo murwego rwa AO Kuba afite impamyabumenyi yo mu rwego rwa AO muri 1 Management, Finance cyangwa Accounting. 1 2 Umukontabure bo murwego rwa A2 Kuba afite impamyabumenyi yo mu rwego rwa A2 muri […]
Katy Perry yagaragaye asomanira mu ruhame n’umukunzi we
Katy Perry n’umukunzi we Orlando Bloom bagaragaye ku Karubanda basomana byimbitse ubwo bari ku mucanga mu biruhuko bagiriye i San Y Sindro Ranch ho muri Leta ya Califoni mu mpera z’icyumweru gishize. Katy Perry ngo ni ubwa mbere agiranye ibihe by’agatangaza n’uyu mukinnyi wa Cinema nyuma yo gutwara igihembo cya Golden Global yegukanye muri Mutarama […]
Syria: Haravugwa ingabo za Koreya ya Ruguru zirwanira Assad zifite ubugome bukabije
Mu gihugu cya Syria haravugwa ko haba hari imitwe (Units)ibiri y’ingabo za Koreya ya Ruguru iri kurwanira perezida Bashar al-Assad ifite ubugome bukabije. Bwana Asaad Al-Zoubi, umuyobozi wa komite y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ishinzwe imishyikirano, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya, TASS, ko Koreya ya Ruguru yohereje ingabo mu ntambara yo muri Syria. Al-Zoubi akaba avuga ko […]
Goma: Guverineri Paluku yimuriye ibiro muri Rutshuru kubera ikibazo cy’umutekano
Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Julien Paluku, yimuye ibiro bye abikura i Goma abyimurira muri Rutshuru mu rwego rwo kwita ku kibazo cy’umutekano kivugwa aha hantu no gufatanya n’abaturage bya hafi gushakira hamwe ingamba zakwifashishwa mu gushakira igisubizo kirambye iki kibazo. Ku munsi wa mbere akorera muri Rutshuru, kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe, Guverineri […]
Nyagatare: Nyiri farumasi ari mu maboko ya polisi azira gushaka guha gitifu ruswa
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Werurwe yataye muri yombi umugabo witwa Habyarimana Valens w’imyaka 27 akekwaho gushaka guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Tabagwe. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko […]
Ramjaane Muchoma ngo aho ageze ahagejejwe no kudapfa kunyurwa. Byinshi kuri muzika ye
Umuhanzi Ramjaane Muchoma ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umwe mu Bahanzi Nyarwanda bamaze kumenyekana kandi yabigizemo uruhare rukomeye dore ko azi gukora ibihangano bye akamenya no kubikurikirana kugirango bigere kure hashoboka, ku buryo kuri ubu ashobora kuba azwi muri Tanzania kurusha abandi bahanzi bo mu Rwanda ahanini bitewe n’indirimbo “My Love” aherutse […]
Kubera Ebola ikomeje koreka imbaga muri Guinea, Liberia yafunze imipaka yabihuzaga
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Werurwe 2016, nibwo Liberia yafunze imipaka ihana imbibi na Guinea mu rwego rwo gukumira agakoko gatera Ebola kamaze gufata indi ntera muri icyo gihugu. Guinea yatangaje ko ku wa Kane w’icyumweru gishize mu masaha make nyuma y’uko umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (WHO) ” umaze gutangaza ko muri […]
Abagabye ibitero by’ubwiyahuzi i Bruxelles batahuwe
Igihugu cy’u Bubiligi cyamaze gutahura abagabo batatu b’ingenzi bateguye ibitero by’ubwiyahuzi byabaye ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki ya 22 Werurwe 2016. Ibi bitero byigambwe n’umutwe wa Etat Islamique (EI) byahitanye abantu 34 naho 236 barakomereka. Abagabo batatu batahuwe kuba aribo bagize uruhare mu bitero by’ubwiyahuzi byabereye ku kibuga cy’indege za Zaventem mu Bubiligi no […]
Abagenerwaga imishahara badakora, Perezida Magufuli yabise Abazimu
Bitegetswe na Perezida John Magufuli na Minisitiri w’intebe muri Tanzaniya, hakozwe igenzura ry’abakozi n’imishahara rigaragaza ko hari amazina ya baringa agenerwa imishahara muri Leta. Muri iryo genzura ryakozwe, ryagaragaje ko muri 2015, hari imishahara yagiye isohoka ku mazina atandukanye ariko banyirayo ntibamenyakane,bisobanurako ari abakozi bamwe babikoze ngo bigwizeho imitungo. Iryo genzura ryagaragaje ko imishahara yagenewe […]
Isange Mobile Clinic yasuye abaturage ba Rwamagana
​Kuri uyu wa kabiri tariki ya 22 Werurwe, itsinda ry’abapolisi baturutse ku cyicaro gikuru cya Polisi kiri ku Kacyiru ryajyanye imodoka ikora nk’ibiro ndetse ikanakira ibibazo by’abaturage bijyanye n’ihohoterwa izwi nka “Isange Mobile Clinic” mu murenge wa Musha akarere ka Rwamagana, rikangurira abaturage b’utugari twa Nyabisindu, Kabare na Kagarana ububi n’ingaruka z’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, […]
Burundi: Guverinoma ikomeje kwikuraho ibyaha yashinjwaga mu buhamya bw’abahoze bayirwanya
Igipolisi cy’u Burundi kimaze iminsi cyerekana abahoze ari abarwanyi barwanyaga ubutegetsi bitanze kivuga ko bagenda bagiha amakuru atari azwi. Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Werurwe noneho cyerekanye uvuga ko azi uko umuhungu wa Pierre Claver Mbonimpa yishwe. “Welly Nzitonda yarashwe n’abapolisi ubwo yashakaga kubatera grenade yiruka” , ubwo ni ubuhamya bw’uwitwa Epitace Ingabire w’imyaka […]
Yvonne ageze kure imyiteguro yo gushyira hanze Album y 'indirimbo zihimbaza Imana
Nyuma y’uko abatari bake bamugaragarije urukundo bakunda ibihangano bye, Umuhanzi Uwase Yvonne yavuze ko ageze kure imyiteguro yo gushyira hanze album ya 2 azashyira ahagaragara kuri iki cyumweru tariki ya 27 Werurwe 2016. Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, yatangiye ashima itangazamakuru n’abandi bose bafite aho bahurira n’ibijyanye n’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana. Avuga ko yatangiye impano […]
Imyitozo ya Ushirikiano Imara 2016 iratangira kuri uyu wa Kane muri Kenya
Abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivili bakorana bya hafi baturuka mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bageze muri Kenya mu ishuri riherereye I Nairobi ryitwa Embakasi Humanitarian Peace Support School aho bitabiriye imyitozo ya Ushirikiano Imara ya 2016. Umuyobozi ushinzwe imyitozo, Maj. Gen. B Biwott wo mu gisirikare cya Kenya, yahaye ikaze abitabiriye imyitozo, avuga ko intego y’ingenzi […]
U Rwanda rwahaye gasopo Leta y’u Burundi
Uhagarariye u Rwanda muri ONU, Ambasaderi Eugene Richard Gasana yaraye abwiye abategetsi b’u Burundi kureka gushyira u Rwanda na Perezida Kagame mu bibazo by’u Burundi kuko ntaho bahuriye nabyo. Ni nyuma y’aho Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi Aime Alain Nyamitwe avuze ko igihugu cye gifite ibimenyetso by’uko u Rwanda ruri inyuma y’ibibera mu Burundi. Ibi […]
France: Ibyo Nicolas Sarkozy yavugiye kuri telephone bigiye kumutesha umugati
Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa kuri uyu wa kabiri tariki 22 Werurwe rwemeje ko ruhaye agaciro ibyumvirijwe kuri telephone yakoreshwaga na Nicolas Sarkozy wahoze uyobora u Bufaransa ndetse akaba agomba gukurikiranwa ku byaha bya ruswa no gukoresha umwanya yari afite mu nyungu ze. Kugeza ubu nta kabuza Sarkozy agomba kugezwa imbere y’inkiko akisobanura. Ikibazo cyo […]
Nyuma ya Lt Col Ikurakure undi musirikare mukuru mu Burundi yishwe
Nyuma y’aho Lt Col Darius Ikurakure yiciwe muri Etat Major y’igisirikare cy’u Burundi kuri uyu wa Kabiri, amakuru abyukiye mu itangazamakuru ry’u Burundi kuri uyu wa Gatatu aravuga ko na Major Didier Muhimpundu wahoze mu gisirikare cy’u Burundi (Ex-FAB) nawe yishwe. Inkuru dukesha urubuga rwo mu Burundi , Bishasha.com, aravuga ko Major Muhimpundu yiciwe mu […]
Impinduka muri RDF: Uwari umuvugizi yagizwe Maneko mukuru
Ku munsi w’ejo ku itariki ya 22 Werurwe 2016, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagize uwari umuvugizi w’igisirikare Brig Gen Joseph Nzabamwita umunyamabanga mukuru w’urwego rw’ubutasi (NSS) naho Liyetona General Karenzi wari ukuriye uru rwego agirwa umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano na gisirikare nk’uko tubikesha itangazo rya Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda. Iryo […]
Muhanga: Hashize imyaka 8 bategereje ingurane ariko barahebye
Abimurwa mu bibanza byagenewe kubakwamo amazu agezweko kandi aciriritse mu nkengero z’Umujyi wa Muhanga mu Kagari ka Munyinya, mu Murenge wa Shyogwe, bazakomeza kwishyurwa hakurikijwe ibiciro bikubiye mu igenagaciro ryakozwe muri 2007. Imyaka igera ku munani ishize igice kimwe cy’ubutaka buri mu kagari ka Munyinya bukorewe igenagaciro, ngo ababutuweho bahabwe ingurane bahimuke kuko hazubakwa amazu […]