Abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivili bakorana bya hafi baturuka mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba bageze muri Kenya mu ishuri riherereye I Nairobi ryitwa Embakasi Humanitarian Peace Support School aho bitabiriye imyitozo ya Ushirikiano Imara ya 2016.
Umuyobozi ushinzwe imyitozo, Maj. Gen. B Biwott wo mu gisirikare cya Kenya, yahaye ikaze abitabiriye imyitozo, avuga ko intego y’ingenzi y’iyi myitozo ari ubufatanye nk’uko ijambo Ushirikiano ry’Igiswahili risobanura. Yakomeje ababwira ko na none Ushirikiano bivuze ko ingabo zihura zikamenyana, zigasangira ibyo zizi ndetse zikaba nk’umuryango.
Imyitozo ya Ushirikiano Imara ni imyitozo yatangijwe hagamijwe gushyigikira amahoro, kurwanya iterabwoba, kurwanya ba rushimusi ndetse no guhangana n’ibiza ikaba ihuriza hamwe abasirikare, abapolisi ndetse n’abasivili bakorana bya hafi.
Iyi myitozo iri kubera muri Kenya yitabiriwe n’abantu 250 baturutse mu Burundi, Kenya, Rwanda, Tanzania na Uganda. U Rwanda rukaba ruhagarariwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivili 43 bayobowe na Brig. Gen. Vincent Gatama nk’uko urubuga rwa minisiteri y’ingabo dukesha iyi nkuru ivuga.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane tariki 24 Werurwe ari bwo iyi myitozo itangizwa ku mugaragaro, ikazasozwa kuwa 04 Mata 2016. Imyitozo ya Ushirikiano Imara yatangiriye mu Rwanda mu 2011, ikurikiye ibera I Burundi mu 2013, indi ibera Uganda mu 2014, Kenya akaba ari yo yari itahiwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



