Katy Perry yagaragaye asomanira mu ruhame n’umukunzi we

Sangiza iyi nkuru

Katy Perry n’umukunzi we Orlando Bloom bagaragaye ku Karubanda basomana byimbitse ubwo bari ku mucanga mu biruhuko bagiriye i San Y Sindro Ranch ho muri Leta ya Califoni mu mpera z’icyumweru gishize.
Katy Perry ngo ni ubwa mbere agiranye ibihe by’agatangaza n’uyu mukinnyi wa Cinema nyuma yo gutwara igihembo cya Golden Global yegukanye muri Mutarama uyu mwaka.
katy
Nk’uko E!News ibitangaza, ngo aba bombi bamaze kugera kure mu rukundo aho umwe atakijijinganya yibaza niba mugenzi we amwiyumvamo, binavugwa ko bashobora no kurushinga mu minsi iri imbere.
Kuvuga ko bashobora kurushinga, ahanini ngo bahanye imfunguzo z’inzu zabo,ariko Orlando we yamuhaye imfunguzo zose zifungura inzu yose ngo igihe ashakiye cyose ajye aza.
Iki gitangazamakuru gikomeza kivuga ko hari ubwo bamarana igihe babana mu rugo rw’uyu mugabo unafite umwana w’imyaka 5 yabyaranye n’umukunzi we batandukanye, ariko ngo muri ibi biruhuko bashobora kuba batarararanye.
vevo
Kety Perry na Orlando bagaragaye ku mucanga nyuma y’uko muri Mutarama 2016, bafashe indenge yabo bwite bakerekeza ku kirwa cya Maui muri Hawai, ubwo bari bavuye mu birori bya Golden Global Award, bivugwa ko bari bagiye kwishimana.
Ku myaka 31 y’amavuko, uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Roar, Firework n’izindi, akomeje kwitegura gukora ibitaramo no kwitabira ibirori bitandukanye birimo Academy Country of Music Award azitabira mu kwezi gutaha.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *