Impinduka muri RDF: Uwari umuvugizi yagizwe Maneko mukuru

Sangiza iyi nkuru

Ku munsi w’ejo ku itariki ya 22 Werurwe 2016, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yagize uwari umuvugizi w’igisirikare Brig Gen Joseph Nzabamwita umunyamabanga mukuru w’urwego rw’ubutasi (NSS) naho Liyetona General Karenzi wari ukuriye uru rwego agirwa umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano na gisirikare nk’uko tubikesha itangazo rya Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda.

Karake na Joseph
Uhereye ibumoso ni Brig Gen Joseph Nzabamwita na LT Gen Karenzi Karake

Iryo tangazo riragira riti « Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Werurwe 2016, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ashyizeho abayobozi bakurikira :

  1. Brigadier General Joseph Nzabamwita, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano / Secretary General of the National Intelligence and Security Services (NISS).
  1. Lieutenant General Emmanuel Karenzi Karake, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bya Gisirikare n’Umutekano / Defense and Security Advisor to the President of the Republic.
Karuretwa
Col Patrick Karuretwa
  1. Lieutenant Colonel Patrick Karuretwa, Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika / Principal Private Secretary to the President of the Republic.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *