Umuzamu wa Chelsea yashimangiye ko guhambiriza Jose Mourinho byari byaratinze

Sangiza iyi nkuru

Thibaut Courtois,ufatira ikipe ya Chelsea yashimangiye ko kwirukana uwahoze ari umutoza wayo Jose Mourinho byari byaratinze, ahubwo ko bakabaye baramuhambirije akigaragaza intege nke.
Kuba Roman Abramovich yaramwirukanye akazana Guus Hiddink ngo n’igikorwa cy’indashyikirwa n’ubwo ngo yaje amazi amaze kurenga inkombe ariko ntacyo bitwaye biteguye impinduka nziza.
ThibautCourtoisChelsea_large
Courtois yavuze ko kuba Chelsea iri mu myanya ya nyuma mu irushanwa rya Premier League ahanini intandaro yabyo ari Mourinho wayiciye mu mizi, bikagera naho igirwa iciro ry’imigani.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo RTBF yo mu Bububiligi, Courtois yagize ati:” birakomeye gusobanura impamvu ibi bihe byatubereye bibi, ariko ahanini ni ingaruka z’imitegurire mibi twagize mu ntangiro za Premier League”.
Akomeza agira ati: “ natanga nk’urugero; taliki 16 Nyakanga umwaka ushize twakoze imyitozo nyuma ho iminsi 6 dukina umukino waduhuzaga na New York Redbulls. Murumva ko tutari twagakomeye neza kuburyo twahangana”.
Uyu musore ufite imyaka 23 y’amavuko, avuga ko ubwo Chelsea yari igeze aharindimuka yari ikeneye umutoza mushya amazi atarerenga inkombe, “ sinarondora imitegurire mibi yaranze ikipe mu gihe cya Mourinho,murumva ko twari dukeneye undi mutoza wagomba kudukura aharindimuka kuko byari byafashe indi ntera.”
hh
Jose Mourinho yirukanwe mu Ukuboza 2015 nta nteguza ahawe, nyuma bivugwa ko yaba ategereje ko iri rushanwa rya Premier League rigera ku musozo ngo abe yatoza Manchester United, Van Gaal na we akirukanwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *