Ramjaane Muchoma ngo aho ageze ahagejejwe no kudapfa kunyurwa. Byinshi kuri muzika ye

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Ramjaane Muchoma ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umwe mu Bahanzi Nyarwanda bamaze kumenyekana kandi yabigizemo uruhare rukomeye dore ko azi gukora ibihangano bye akamenya no kubikurikirana kugirango bigere kure hashoboka, ku buryo kuri ubu ashobora kuba azwi muri Tanzania kurusha abandi bahanzi bo mu Rwanda ahanini bitewe n’indirimbo “My Love” aherutse gukora igakinwa ku mateleviziyo yo muri Tanzania nka EATV. Uyu musore yaganiriye na Bwiza.com agira byinshi ayitangariza ku mwuga we ndetse n’imishinga afite muri iyi minsi.

10153857_733496316751784_1403924675043097722_n

Mbere yo kugira byinshi tuvugana twifashishije urubuga rwa facebook, twabanje kumubaza uko yinjiye muri muzika n’igihe yakoreye indirimbo ye ya mbere.

Yagize ati: “Muri 2008..nibwo indirimbo yanjye ya mbere nayisohoye…gusa mbere yaho nabikoraga nigana abahanzi bari bagezweho icyo gihe muri Kenya nka Juacali ,Isaa….noneho abana nabaga ndikumwe nabo mumuhanda bagakunda ukuntu mbikora rero nibwo bangiriye inama yo kubikora noneho nk’impano.”

Twamubajije ibanga yakoresheje kugirango izina rye rimenyekane kandi mu gihe gito, asubiza ko ibanga ntaryo uretse gukunda akazi ke ndetse akagashyiramo imbaraga ntabe umuntu unyurwa..ndetse akubaha n’abantu bafite aho bahuriye n’uruganda rwa muzika.

Reba video y’indirimbo yise Asante hano

[youtube http://www.youtube.com/watch?v=i38o15gFzqI]

Ramjane Muchoma avuga ko amaze gukora indirimbo zigera kuri 14 zirimo, Holla, Asante, My Love, Agahinda, Mtoto aherutse gusohora n’izindi, ariko izimaze kujya hanze zikaba ari 9. Twamubajije indirimbo akunda muri zo, atubwira ko zose azikunda kuko ngo mbere y’uko ashyira indirimbo hanze abanza kuba umufana wayo wa mbere, mbere y’uko abandi bayumva.

12717360_1000393843331574_7670965913112058119_n
Ramjaane Muchoma

Twamubajije imishinga arimo muri iki gihe, atubwira ko afite gahunda yo gukorana indirimbo n’umuhanzi wo muri Tanzania uzwi cyane ariko yirinda kumudutangariza kuko ngo hari ibyo bakivugana. Indi gahunda afite muri iyi minsi ni ugukora video y’indirimbo aherutse gushyira hanze yise Mtoto ikaba izajya ahagaragara mu minsi iri imbere.

Twamubajije umuhanzi muri East Africa yumva afite inzozi zo gukorana nawe, avuga ko abonye amahirwe yo gukorana na Diamond byaba ari byiza cyane, naho ngo ikintu cyamugoye akigera muri studio bwa mbere ari ukujyana n’injyana cyangwa se beat iyo ari yo yose, aho avuga ko ari ibintu byamutwaye igihe.

12742801_738297276271688_1453030841793509521_n
Muchoma muri studio

Umuhanzi Muchoma kuri ubu ufite umugore ndetse n’umwana twamubajije icyo urukundo ari cyo kuri we, maze adubiza yishingikirije Bibiliya avuga ko kuri we urukundo ari Imana kuko ngo na bibiliya ariko ivuga.

Twagize kandi amatsiko yo kumenya abahanzi bo mu Rwanda baba ari inshuti ze magara, maze adusubiza muri aya magambo: “Nta muhanzi ngira w’ishuti yanjye magara gusa benshi turaganira n’inshuti zisanzwe.”

Twamubajije n’abahanzi yemera mu Rwanda atubwira ko ari benshi ariko mu bakobwa avuga ko Knowless akwiriye kuba icyitegererezo ku bakobwa baza muri muzika vuba kuko ngo yagaragaje ko n’umukobwa yakora ibintu biruta n’iby’abagabo.

995379_749560915145324_9075030139782895529_n
Uko niko Muchoma aba ameze muri studio

Undi muhanzi yavuze ko yemera ibihangano bye nubwo atemera uko yifata ni umuraperi P-Fla, ndetse na Mani Martin avuga ko ari umuhanga cyane.

Mu bintu Ramjaane Muchoma yanga cyane harimo kubeshywa, akaba akunda amahoro, naho kuba muri EAC bamwiyumvamo ngo akaba ari uko agerageza gukora ibintu bijya kumera nk’ibyabo dore ko akunda no kuririmba mu Giswahili bigatuma indirimbo ze bazumva.

Reba video ya My Love hano

[youtube http://www.youtube.com/watch?v=AaUfedeFZGg]

Twamubajije ukuntu umuhanzi w’Umunyarwanda abaho muri Amerika, atubwira ko aba ari umuntu usanzwe kuko igihugu barimo atari icyabo hakaba nta n’abantu benshi bamwitaho kuko baba batamuzi.

Twasoje tumubaza ubutumwa yaha bagenzi be b’abahanzi ndetse n’abafana be, avuga ko abafana bakwiriye gukomeza gushyigikira umuziki w’Abanyarwanda kuruta gushyigikira uwa ba Davido n’abandi, naho abahanzi bazamuka abasaba kudacika intege bakagira umurava mu byo bakora, bakubaha abo basangiye umwuga ndetse bakamenya kubana n’abantu no kugira umwihariko wabo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *